Airtel- Rwanda Yahaye Abamotari Umwambaro W’Akazi Mushya

Ku bufatanye bw’Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho na murandasi Airtel-Rwanda, RURA na  Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 22, Ukwakira, 2021 abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bahawe umwambaro mushya w’akazi.

Ni umwambaro( ijile) bambara hejuru y’iyo baba bazindukanye ku kazi ugafasha umugenzi cyangwa umuntu ushinzwe umutekano  mu muhanda gutandukanya umumotari n’utari we.

Umuhango wo guha bamwe mu bamotari bari bahagarariye abandi wabereye kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo.

Umwe mu bamotari wavuganye na Taarifa yitwa Gerald Ntawugashira.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Twaje hano gufata ama jile kugira ngo tujye dukora akazi dusa neza.”

Avuga ko uriya mwenda ufite akamaro ko gutuma uyambaye akora asa neza kandi ntihagire umwitiranya n’igisambo gikoresha moto.

Yemeza ko gukoresha ijile nshya bituma umumotari agaragara neza mu muhanda.

Gerald Ntawugashira avuga ko ikindi cyiza cy’uriya mwambaro ari uko werekana aho buri mumotari aparika, ni ukuvuga aho akorera akazi ke.

Ku rundi ruhande ariko, yatubwiye ko byaba byiza babonye uko batunga  kuko iyo ari umwe usaza vuba kubera ko ufurwa nijoro ikambarwa mu gitondo kandi hafi buri munsi.

Uwo Ntawugashira yari yambaye yatubwiye ko yawubonye ubwo Moto zakomorerwaga nyuma ya Guma mu Rugo ya mbere.

Kulamba aganiriza abamotari

Umuyobozi  ushinzwe serivisi yo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Tony Kulamba yabwiye abamotari ko nibakora neza akazi kabo, bizakomeza guhesha u Rwanda isura nziza.

Kulamba yemeza ko u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga, akongeraho ko abamotari bashobora gutuma irushaho kuba nziza.

Ati: “ Turifuza ko rukomeza kuba urwa mbere mu bintu byinshi ku isi, n’abamotari bacu bakwiye kuba  aba mbere mu bantu bakora uyu mwuga ku isi.Ndashima abaduhaye uyu mwambaro. Ni ukugira ngo duse neza nk’uko igihugu cyacu gisa neza.”

Uwari uhagarariye Polisi muri uriya muhango Superintendent Jean de Dieu Kayiranga yabwiye abamotari ko akazi bakora ari ingirakamaro ariko kagomba kongerwamo imbaraga kakanoga.

Kuri we isuku ni ngombwa, ikaba iri ku mubiri no ku mutima, byose bigahesha ishema u Rwanda.

Yabibukije ko ubunyamwunga ari ngombwa kandi bagakora ibisa neza.

Umuyobozi wa Airtel-Rwanda hari ubutumwa yatanze…

Emmanuel Hamez uyobora Airtel-Rwanda yashimye inzego za Leta zafatanyije na Airtel gutanga uriya mwambaro, avuga ko uri mu bintu yabonye ko bituma Kigali by’umwihariko n’u Rwanda muri rusange biba byiza,  bikagira umucyo.

Hamez avuga ko akigera mu Rwanda yasanze hacyeye ndetse asanga n’abamotari baho bambara umwenda w’umutuku bahawe na Airtel.

Yavuze ko yizeye ko Airtel izakomeza gukorana bya hafi n’inzego zose z’u Rwanda zifite aho zihurira na serivisi itanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version