Abakingiwe Byuzuye Ni Bo Bazareba Umukino wa Rayon Sports Na Kiyovu Sports

Stade Amahoro

Rayon Sports F.C igiye guhura na Kiyovu Sports F.C mu mukino witiriwe ‘Rayon Sports Day’ uzitabirwa gusa n’abafana bakingiwe byuzuye COVID-19, ari na wo mukino wa mbere w’umupira w’amaguru uzarebwa n’abafana guhera muri Werurwe 2020.

Ni umukino uzabera muri Stade Amahoro ku Cyumweru saa cyenda. Bijyanye n’uko ibikorwa nk’ibi bitagomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu, biteganywa ko uyu mukino uzarebwa n’abafana 8000.

Bitandukanye n’uko byagendaga ku yindi mikino aho urukingo rumwe rwa COVID-19 rwemerwaga, kuri uyiya mukino hazemererwa abakingiwe byuzuye gusa.

Ni ukuvuga abahawe inkingo ebyiri ku bakingiwe hakoreshejwe Pfizer, AstraZeneca na Sinopharm cyangwa rumwe rwa Johnson & Johnson.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul, yabwiye itangazamakuru ko ari icyemezo cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.

Ati “Icya mbere ni uko urukingo rumwe rutemewe, urabizi ko muri Volleyball na Basketball wasabwaga kuba ufite urukingo rumwe, ariko RBC mu nama tuvuyemo mu kanya batubwiye ko bazemera ko umuntu agura itike akinjira, agomba kuba afite inkingo ebyiri.”

Uretse gukingirwa byuzuye, nk’ibisanzwe umuntu agomba kuba yaripimishije COVID-19 bikagaragara ko ari muzima, kandi igipimo kikaba kitarengeje amasaha 72.

Yakomeje ati “Ikindi ni uko itike ahasigaye hose ni 2000 Frw, 5000 Frw mu ntebe z’umuhondo na 15,000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20,000 Frw mu myanya y’imbere mu cyubahiro (VVIP).”

Biteganywa ko amatike atangira kugurishwa kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’imwe.

Nkurunziza yavuze ko iyi gahunda ibaye ku nshuro ya kabiri, ahanini igamije gutuma abafana bongera gusubira muri stade nyuma y’amezi 19.

Stade Amahoro iyo yuzuye neza yakira abafana 25,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version