Airtel Yatangije Murandasi Ya 4G Ikora Mu Rwanda Hose

Ku bufatanye na Minisiteri ya ICT na Inovasiyo, Airtel Rwanda yatangije murandasi y’igisekuru cya kane bita 4G ikora aho uyifite yaba ari hose mu Rwanda. Izakora mu Rwanda hose ku kigero cya 95% kandi mu myaka ibiri izaba iri ku 100%.

Imikorere yayo yatangarijwe mu kiganiro iki kigo cy’ubucuruzi bwa serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga cyagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Ugushyingo, 2024.

Emmanuel Hammez uyobora iki kigo yavuze ko basanze gukwirakwiza ubu bwoko bwa murandasi hirya no hino mu Rwanda bizafasha mu iterambere ubuyobozi bw’iki gihugu bwiyemeje kugeza ku baturage.

Yagize ati: “ Uyu ni umwanya mwiza Airtel Rwanda ibonye wo kubwira abafatabuguzi bayo ko itangije murandasi ikora mu gihugu hose kandi ikaba yafasha abayikoresha guhamagarana mu buryo bubangutse kandi budahenze”.

- Kwmamaza -

Uko ni uguhamagarana gukoresha murandasi ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp n’izindi.

Bizakora binyuze mu buryo bise Voice Over 4G (VoLTE).

Ku byerekeye imikorere ya murandasi,  Hammez avuga ko iri koranabuhanga rizakorera mu gihugu hose ku kigero cya 95%, akemeza ko buri Munyarwanda ukoresha umurongo wa Airtel Rwanda azungukirwa no kuyikoresha.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo Iradukunda Yves yashimiye Airtel Rwanda ko ikomeje gufasha Leta mu ntego zayo zo guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho.

Avuga ko kuba yatangije iriya murandasi bizazamura umubare w’abakoresha murandasi mu Rwanda kandi ikazaba idahenze cyane.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwishimiye kandi umwaka ushize butangije uburyo bwo korohereza abaturage gutunga telefoni z’ikoranabuhanga( smartphones) ku giciro gito.

Izo telefoni zigura Frw 20,000 zitangiye guhabwa abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu mwaka wa 2023, kuzitanga bitangirira mu Karere ka Rubavu, hari mu mpera z’uyu mwaka.

Zatanzwe muri gahunda Airtel Rwanda yafatanyije na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yiswe Connect Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version