Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Airtel Yiyemeje Gukorana Na Polisi Muri Gerayo Amahoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Airtel Yiyemeje Gukorana Na Polisi Muri Gerayo Amahoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2023 6:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwatangaje ko bugiye gutangira gufasha Polisi kumenyekanisha ibyiza byo kwirinda impanuka  muri Gerayo Amahoro binyuze mu mbugankoranyambaga zayo.

Iki cyemezo cyafashwe na Airtel –Rwanda nyuma yo kuganirizwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera wari uri kumwe n’umuyobozi w’ishami ryayo rishinzwe umutekano mu muhanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Gerald Mpayimana.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa Airtel Rwanda witwa Indrajeet Singh yavuze ko ubutumwa Polisi yabagejejeho babwakiranye yombi kuko nabo bakoresha umuhanda kandi bukaba bugamije kurinda Abanyarwanda.

Indrajeet Singh

Abanyarwanda nibo bakiliya b’ikigo icyo ari cyo cyose gicururiza mu Rwanda.

Yagize ati: “ Turateganya ko bidatinze tugomba gutangira gushishikariza abakiliya bacu kwirinda icyo ari cyo cyose cyashyira ubuzima bwabo mu kaga binyuze mu gukoresha nabi umuhanda. Tuzabikora binyuze mu gutambutsa ubutumwa bwo kwirinda impanuka no gushishikariza abantu kumva akamaro ka Gerayo Amahoro.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Gerald Mpayimana yabwiye abakozi ba Airtel ko agapfa kaburiwe ari impongo.

Babwiwe ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda

Yababwiye ko iyo akazi ko kwigisha abantu icyo amategeko avuga ku kintu runaka karangiye, ikiba gisigaye kuri Polisi ari uguhana abayica.

ACP Mpayimana yavuze ko bibabaje kuba nyuma gato y’uko abantu bigishijwe ibyiza byo gutwara ikinyabizima bitwararika, usanga ababyigishijwe babisize aho bari bicaye.

Ngo ntibitera kabiri batishe amategeko y’umuhanda.

Avuga ko ibyo bitari bikwiye kuko bigaragaraza kudaha ubuzima agaciro ndetse n’umuhati inzego ziba zashyizeho ngo zihugure abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abakozi ba Airtel Rwanda by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange ko kubahana no kwihanganirana mu muhanda ari ingenzi.

Yabwiye abanyamaguru ko bagomba guhora bagendera mu gice cy’ubumoso bw’umuhanda kugira ngo babe bareba imbere aho ibinyabiziga bituruka.

CP Kabera yasabye abashoferi, by’umwihariko, kujya bashyira umutima n’ubwenge ku kinyabiziga batwaye no ku muhanda bagitwayemo.

CP Kabera avuga ko bazakomeza gusanga abaturage aho bari bagahugurwa

Avuga ko ibi bifasha abashoferi kuba maso k’uburyo niyo hari ikibatunguye baba biteguye kugira uko bakigobotora.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru CP Kabera yavuze ko ubutumwa bwa Gerayo Amahoro muri iki gihe butangwa binyuze mu buryo bw’uko Polisi isanga abakozi mu bigo byabo.

Ngo ni uburyo bwo kugira ngo hatazagira uvuga ko yacikanywe kubera ko atabonetse aho abantu benshi bahurira ‘kubera akazi.’

TAGGED:AirtelAmahorofeaturedGerayoKaberaMpayimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Wagner Iravugwaho Gutegura Coup Yo Muri Niger
Next Article Kayonza: Ubukangurambaga Bwo Kwirinda Ubwandu Bwa SIDA Burakomeje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?