Aissa Kirabo Kacyira Yahawe Kuyobora UN Muri Somalia

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yaraye agennye ko Madamu Aissa Kirabo Kacyira aba ari we uyobora uyu muryango muri Somalia.

Ibiro bya UN muri Somalia babyita United Nations Support Office in Somalia (UNSOS).

Bifite inshingano yo gufasha mu bikorwa byose bigamije kuhagarura amahoro.

Aisa Kirabo Kacyira ni Umunyarwandakazi wakoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2018 yari Umuyobozi wungirije ushinzwe ishami rya UN rishinzwe imiturire, United Nations Human Settlements Programme.

Muri icyo gihe, yakoze akazi gakomeye mu gushyiraho politiki mpuzamahanga mu myubakire no kwita ku bidukikije mu mijyi.

Mu Rwanda yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora Umujyi wa Kigali hagati y’umwaka wa 2006 kugeza  mu mwaka wa 2011.

Yigeze no gushingwa Intara y’u Burasirazuba

Ni umuhanga mu bukungu n’ubworozi. Yize muri Kaminuza zitandukanye ziriko iyitwa James Cook iba muri Australia ndetse n’iya Makelele muri Uganda.

Kacyira ni umubyeyi w’abana bane.

Muri iki gihe yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version