Nigeria: Uhuru Yasabye Ubufatanye Ngo Amatora Ya Perezida Azabe Ntamakemwa

Uhuru Kenyatta  ari muri Nigeria mu biganiro n’abahagarariye ibihugu byabo muri kiriya gihugu kugira ngo barebere hamwe uko ibintu bihagaze muri iki gihe mu rwego rwo gutegura amatora y’Umukuru w’igihugu ari hafi kuba.

Yasabye ba Ambasaderi b’ibihugu by’Afurika i Lagos imikoranire inoze kugira ngo harebwe uko imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’igihugu yatangira neza bityo n’amatore nyirizina akazaba meza.

Mu biganiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo i Lagos, Kenyatta yababwiye ko amatora y’Umukuru wa Nigeria nagenda neza bizaba ari intsinzi ku mugabane wose w’Afurika.

Nigeria nicyo gihugu cya mbere gukize muri Afurika akaba ari nayo ituwe kurusha ibindi.

- Advertisement -

Ifite abaturage barenga Miliyoni 200.

Mu ijambo Uhuru yabwiye abahagarariye ibihugu byabo harimo ko we n’itsinda ry’indorerezi ry’Afurika yunze ubumwe nta ho babogamiye muri ariya matora.

Inshingano yabo ni ukureba uko akorwa hakarebwa niba amahame ye Demukarasi mu kwiyamamaza, mu gutora no mu gutangaza ibyavuye mu matora, akurikizwa.

Uhuru Kenyatta yavuze ko itsinda ayoboye rizakorana n’abandi bo mu Bihugu by’umuryango w’Afurika y’i Burengerazuba ECOWAS kugira ngo buzuzanyue mu kazi ko kuba indorerezi muri ariya matora.

The Capital Digital ivuga ko Uhuru atanga icyizere ko amatora yo muri Nigeria azagenda neza, akabishingira ku biganiro yagiranye n’inzego zitandukanye zizayagiramo uruhare, ku ikubitiro hakaza Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Nigeria azatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki 25, Gashyantare, 2023.

Uzayatsinda azasimbura Muhammadu Buhari wari umaze manda ebyiri ayobora Nigeria.

Kugeza ubu abantu batatu nibo bakomeye mu bazatorwa. Abo ni Bola Tinubu, Atiku Abubakar na Peter Obi.

Atiku Abubakar.
Bola Tinubu.
Peter Obi.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version