Akababaro K’Umuzamu Urinda Imari Yawe

Abantu barinda imari y’abandi bazwi ku izina ry’abazamu bagize rimwe mu matsinda y’Abanyarwanda benshi badakunda guha agaciro bakwiye ariko mu by’ukuri bafite akamaro kanini. Hari bamwe muri bo batubwiye ko niba ba shebuja bashaka ko ibyabo birindwa neza bajye babahemba ku gihe bumvikanye.

Mu mpera z’Icyumweru gishize ubwanditsi bwa Taarifa bwaganiriye na bamwe mu bagabo barara ijoro baraririye inzu zibitse imitungo ya bamwe mu bakire bo muri Kigali.

Umwe akorera mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Niboye mu Kagari ka Nyakabanda.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri avuga ko kurara ijoro uraririye imari y’abandi atabiterwa n’uko akunze kurara ijoro ahubwo abikora kubera kwanga kwiba ngo acukure inzu z’abandi.

- Advertisement -

Ati: “ Ndi Umukirisitu kandi uko undeba uku sincitse amaguru cyangwa amaboko. Ngomba gukora akazi kose nabona ariko zinjye kwanduranya n’abantu cyangwa ngo nibe mbe nahasiza n’ubuzima.”

Rukundo(ni izina twamwise) yatubwiye ko ababazwa n’uko arara ijoro yasize umugore n’abana mu buriri ariko shebuja agatinda kumuhemba kandi aba azi neza ko imari amurindiye iruta kure cyane ayo amuhemba.

Yatubwiye ko  kugira ngo abone ikimutunga hagati aho, biba ngombwa ko no ku manywa ashaka ibiraka.

Gukora amanywa n’ijoro ngo biramunaniza cyane k’uburyo hari n’ubwo ananirwa kwita ku nshingano z’umugabo washakanye n’umugore.

Icyo ashaka kuvuga kirumvikana.

Mu magambo yumvikanamo ikiniga yatubwiye ati: “ Niba ibyo mwandika ba Databuja babisoma, bazibuke akamaro tumariye imari yabo bajye baduhembera igihe.”

Undi mugabo wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko yatubwiye ko kurara ijoro ari ubutwari.

Ubu butwari avuga ko bushingiye ku ngingo y’uko urara ijoro aba agomba kwitegura kuza guhangana n’ibisambo biba byitwaje intwaro, imbwa z’ibihomora n’ibindi bibazo birimo kwihanganira imvura n’imbeho.

Ati: “ Nk’ubu mperutse gutesha ibisambo ikidomoro kwa databuja bari bibagiriwe hanze. Kimwe muri ibyo bisambo cyanteye icyuma kurambusha kinkomeretsa ku itama ho gato. Urumva ko iyo icyo cyuma kimfata mba ndi kwa muganga cyangwa naraviriranye amaraso akanshiramo kuko hari mu ijoro nta muntu uri hafi ngo antabare.”

Yatubwiye ko ahembwa Frw 30 000 ku kwezi ariko ikibabaje ari uko nayo hari igihe amara hafi amezi abiri atarayahembwa.

Ngo iyo yishuje umukoresha we, amubwira ko ‘nta mafaranga afite.’

Kuba Shebuja amubwira ko nta mafaranga afite ngo biramubabaza kandi aba azi neza ko hari icyashara abona kandi gitubutse.

Yadutumye ku bakoresha ati: “ Mubabwire bajye bubahiriza amasezerano twagiranye. Niyo wakwemerera umuntu ko uzamuhemba Frw 5000 mukabyemeranyaho, ni byiza ko ubikurikiza.”

Avuga ko ikindi kimubabaza ari uko n’iyo arwaye, shebuja atajya apfa kubyemera, ahubwo amusaba kuza kwitabira akazi nk’uko bisanzwe.

Kudahemberwa igihe kandi uhembya macye, kutabona uburyo n’umwanya byo kwita ku rugo mu buryo buhagije ni bimwe mu bibazo abarinda imitungo y’abandi bahura nabyo ariko hejuru y’ibi byose, ikibi kurusha ibindi ni urupfu.

Uyu ni umwe mu bazamu wishwe n’abajura mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye. Hari mu mwaka wa 2017(Photo@RwandaDailyNews.com)

Hari igihe Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, beretse itangazamakuru abantu bari baherutse gufatwa mu iperereza k’urupfu rw’umuzamu wishwe n’abajura bari baje kwiba shebuja.

Byabereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Gasabo.

Uwo muzamu yumvise abantu bari gusohora televiziyo asakiranye nabo baramufata bamukata ijosi bakoresheje urukero rukata ibyuma.

Icyo gihe abafashwe berecyewe itangazamuakuru  ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali kiri i Remera.

Nk’uko ubuhamya twahawe n’abazamu twaganiriye bubyemeza, biragaraga ko hari abakoresha birengagiza ko abarara barinze imari yabo ari ab’agaciro kandi bagombye guhembwa ku gihe kandi bagahabwa amafaranga impande zombi zemeranyije.

Ubwo bariya bajura bafatwaga bakerekwa itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko  abafite umugambi wo kurya ako bataruhiye bakwiye kuwuvaho kuko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera, amategeko agakurikizwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version