Senegal Yegukanye Igikombe Cya Afurika, Itangaza Umunsi w’Ikiruhuko Mu Gihugu

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika itsinze Misiri, Perezida Macky Sall ahita atangaza umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa Mbere kugira ngo abaturage babyine intsinzi.

Mu mukino wa nyuma wabereye kuri Olembe Stadium mu murwa mukuru wa Cameroon, Yaoundé, amakipe yabanje kunganya ubusa ku busa mu minota 90 y’umukino, hashyirwaho iminota 30 y’inyongera ariko rubura gica.

Hitabajwe penaliti, maze Sadio Mane atera iya nyuma yatumye begukana igikombe cya Afurika cya mbere mu mateka ya Senegal, batsinze Misiri kuri penaliti 4-2.

Misiri ni yo ifite ibikombe byinshi bya Afurika, birindwi.

- Advertisement -

Mane watowe nk’umukinnyi mwiza w’iri rushanwa yabashije kwinjiza penaliti mu gihe iyo yabonye mu mukno hagati yayiteye mu maboko y’umunyezamu Mohamed Qotb Abou Gabal Ali uzwi nka Gabaski, wa Misiri.

Senegal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2019 itsindwa na Algeria. Yageze ku mukino wa nyuma nanone mu 2002, nabwo iratsindwa.

Kwegukana iki gikombe byatumye Perezida Sall wagombaga gusura Comoros nyuma y’urugendo yahereye mu Misiri na Ethiopia, abisubika kugira ngo yishimane n’ikipe y’igihugu izwi nka Les Lions de la Teranga.

Itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu, RTS, ryemeje ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Sall yakira iyi kipe mu ngoro y’umukuru w’igihugu.

Yahise anatangaza umunsi w’ikiruhuko ugomba guhemberwa abakozi bose mu gihugu, mu kwishimira intsinzi.

Sadio Mane yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa, Édouard Mendy wari mu izamu rya Senegal atorwa nk’umunyezamu mwiza, mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ari Vincent Aboubakar wo muri Cameroon, watsinze ibitego 8.

Perezida Macky Sall yari mu byishimo bikomeye
Hatanzwe umunsi w’ikiruhuko ngo abaturage babyine intsinzi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version