Akamaro Ko Guhinga Indabo Mu Nzu- Ikiganiro Na Rwiyemezamirimo

Delphine  Kamaziga ni rwiyemezamirimo ukorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru.

Afite iduka ryitwa Kigali Pottery Collections. Mu byo akora harimo no kugurisha indabo ziteye muri ayo mavaze.

Avuga ko uretse kuba bimwinjiriza amafaranga, ariko ari n’akazi gashimisha iyo ureba indabo zikura zigatohagira kandi ziteye hafi y’aho ukorera.

Yabwiye Taarifa ko mbere y’uko gutera indabo mu mavaze abigira umwuga, yari asanzwe agurisha amavaze bisanzwe ariko ngo uko igihe cyahitaga yaje kubikundishwa n’abakiliya babimubwiraga ko bateyemo indabo kandi zimeze neza.

- Advertisement -

Ngo yabwigiye mu kazi asanzwe akora ko kugurisha amavaze.

Ati: “ Hari ubwo umukiliya yanyerekaga ko burya cya gikombe namuhaye yagiye akagipfumura, akagishyiramo ururabo akajya aruvomera rukaba rwarakuze rumeze neza.”

Avuga ko iyo ushaka gutera ururabo mu ivaze uyipfumura kugira ngo amazi ajye ajyamo ariko asohoke hanze kugira ngo atareka akabora, agatuma imizi nayo ibora.

Kamaziga avuga ko burya ari ngombwa ko amazi yinjira agatosa ubutaka ariko akanasohoka.

Amaze kubona ko abakiliya bahora baza bamubwira ko bagenda bakipfumurira amavaze kugira ngo bateremo indabo, yasanze ibyiza ari uko nawe yabikora, noneho umukiliya ushatse ivaze iteyemo indabo akayibona bitamugoye  ngo ajye kuryipfumurira.

Nibwo yatangiye gukora amavaze apfumuye ateramo indabo kandi mu mavaze afite ingano zitandukanye.

Uyu mushinga mushya watumye atangira kwiga no gukorera indabo zitewe mu mavaze, atangira gucunganwa n’uko zifite amazi ahagije, ziri ku rumuri rw’izuba ruhagije kandi zifumbiye neza.

Ati: “ Muri iki gihe ndabikora neza kandi hari igihe njya kubona nkabona abantu baraje baraziguze hasigaye hambaye ubusa. Nibwo rero mpita nshaka izindi kugira ngo nkomeze mpe abakiliya banjye icyo bakeneye.”

Delphine Kamaziga avuga ko n’iyo indabo ziba zitaragurwa, azishyira aho azireba zigaragara neza, zikoze ubwiza bw’aho ziri.

Ngo amafoto y’indabo aba ashimishije iyo watangiye kuyafata zikiri utwana ndetse n’igihe zikuze.

Ku rundi ruhande ariko, ngo hari indabo zikura vuba zikaba inganzamarumbo bikaba ngombwa ko zizirikwa kandi ngo izi  sizo aba ashaka kuko zigora umukiliya kuzitwara.

Avuga ko ubwo bwoko bw’indabo yaburetse ahubwo akoresha indabo zikura ari nto k’uburyo umuntu yazitereka ku idirishya ry’Ibiro bye, idirishya rw’icyumba araramo n’ahandi habereye ijisho.

Burya kandi ngo hari indabo zihanganira kuba mu nzu n’izikunda kuba hanze aho zibona urumuri rwinshi.

Hari izijya mu nzu mu gihe cy’Icyumweru zikaba zapfuye ariko hari n’izihangana bihagije.

Avuga ko hari indabo zifite ubushobozi bwo kubika amazi ahagije mu bibabi byazo k’uburyo zihangana n’izuba ryinshi.

Izitabika amazi bisaba ko zuhirwa buri munsi.

Kubera ko mu bucuruzi bwe agurisha amavaze ariko akaba yarashyizeho n’ako karusho ko kugurisha n’indabo, Kamaziga avuga ko  ivaze irimo ururabo igura macye igura Frw 15 000 n’aho igura menshi ni  Frw 30 000.

Abakiliya benshi bamugurira indabo ni abanyamahanga ariko ngo n’Abanyarwanda bacye batangiye kuzigura.

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko muri iki gihe ibintu bisa n’ibiri gusubira ku murongo, abakiliya batangiye kwiyongera kandi afite icyizere ko bitazasubira inyuma.

Izi ndabo zifasha uzibona kumva aguwe neza
Ni byiza kugira indabo iwawe ndetse no mu nzu
Hari izihanganira urumuri rucye kuko zifite ibibabi bibika amazi menshi

 

Kubumba si iby’abasigajwe inyuma n’amateka gusa natwe biradutunze: Kamaziga

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version