Kubumba si iby’abasigajwe inyuma n’amateka gusa natwe biradutunze: Kamaziga

Delphine Kamaziga mu kiganiro yahaye Taarifa

Delphine Kamaziga ni rwiyemezamirimo ukorera mu Mujyi wa Kigali, Kakiru hafi y’ikicaro gikuru cya Polisi. Avuga ko gucuruza ibintu bikozwe mu ibumba bimutunze ndetse n’abo akoresha. Yemeza ko kubumba atari umwihariko w’abasigajwe inyuma n’amateka kuko bitunze benshi.

Avuga ko ubucuruzi bw’ibikoresho bikozwe mu ibumba abumazemo imyaka ine. Ikigo cye cy’ubucuruzi yakise Uruziga Ceramics.

Kamaziga avuga ko bacuruza ibikoresho bikozwe mu ibumba ni ukuvuga  amasahane, ibikombe, amavaze n’ibindi bikozwe mu rubaho  ndetse n’ibiboshye.

Abajijwe impamvu umwihariko wabo mu gukora ibikoresho byo mu rugo wabaye ibumba, yavuze ko ubusanzwe ibumba rimenyerewe gukoreshwa n’abo bita abasigajwe inyuma n’amateka, akavuga ko bahisemo gukoresha ibumba kugira ngo bazamure imibereho yabo.

- Kwmamaza -

Ati: “ Kubumba si iby’abasangwabutaka gusa kuko abo dukorana bari mu ngeri nyinshi. Hari abandi  bamenye uko babumba binyuze mu kubyiga kandi babikora neza. Kubumba rero si iby’abasangwabutaka gusa. Bikorwa n’abantu bose kandi nawe uje bakwigisha ukabimenya.”

Ku ngingo yo kumenya umubare w’abasangwabutaka bahawe akazi mu kigo cye mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo, Delphine Kamaziga yasubije ko hari imiryango 11 ifite abayiyobora bakorana, ariko hari n’abandi bakorera mu makoperative.

 

Ibumba ryiza riba i Gatagara, kubona irihagije biragoye…

Nyiri uruganda Uruziga Ceramics, Madamu Delphine Kamaziga avuga ko imwe mu mbogamizi bahura nayo ari ukubona ibumba ryiza kandi rihagije kuko ahantu riboneka ari ryinshi ari i Gatagara mu murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza gusa.

Ahandi haboneka ibumba ariko ritameze neza nk’iry’i Gatagara ni mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murundi, ahitwa Munzanga.

Ab’i Munzanga bajya gushaka ibumba ryiza i Gatagara bakaribona bibagoye. Abenshi barigura bibagoye kuko basanzwe bafite amikoro make.

Ikindi avuga ko kigora ababumbyi ni ukubona inkwi zo gutwika ibyo babumbye kugira ngo bikomere, akavuga ko zihenze kandi bigoye kuzibona kuko zikomye mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Kamaziga avuga ko muri iki gihe bari kwiga uko bakoresha ubundi buryo bwo guteka ibibumbano byabo harimo no gukoresha gaz ariko akavuga ko bihenze.

Ingamba afite z’igihe kiri imbere harimo kongera ibyo acuruza, akazabigeza mu mahanga cyane cyane ko yasanze abanyamahanga  aribo bakunda ibikoresho by’ibumba kurusha Abanyarwanda.

 

Ibiciro by’ibikoresho bya Ceramics bikozwe mu ibumba:

Ibikombe bigurishwa hagati ya Frw 2500 na Frw 5500,

Amasahane agurishwa hagati ya Frw 6000 na Frw 10 000,

Amabinika agurishwa hagati Frw 9000 na Frw 20 000,

Amavaze agurishwa hagati ya Frw 4000 na Frw 30 000,

Amasorori agurishwa  hagati  ya Frw  15000 na Frw 25 000,

Icyitonderwa: Ibikoresho bikozwe mu ibumba biraremera kandi bimeneka ubusa. Bisaba kwitwararika.

Ibyo babumba birimo n’ibikombe byo mu rugo
Ibirika n’agakombe kayo
Isorori
Ivaze yo guteramo indabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version