Perezida Ashima Ko Abarundi Bahinduye Imyumvire- Umuvugizi Wa Perezida Ndayishimiye

Umuvugizi w’Ibiro By’Umukuru w’u Burundi Madamu  Evelyne Butoyi avuga ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ashima urwego rw’imyumvire abaturage be bamaze kugera ho.

Butoyi yavuze ko Umukuru w’igihugu avuga ko muri iki gihe bigaragara ko imyumvire y’Abarundi yateye imbere, bakaba bakora akazi  bagakunze, bikabateza imbere.

Kuri Twitter Evelyne Butoyi yanditse ati: “ Perezida Ndayishimiye ashima urugero rw’imyumvire abaturage b’u Burundi bafite muri iki gihe kandi iyi myumvire ituma bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Yavuze ko uruhare rw’abaturage mu iterambere ry’u Burundi rugaragara binyuze mu guteza imbere imyuga, ubuhinzi n’ubworozi.

Iby’uko Perezida w’u Burundi ashima Abarundi mu kazi bakora biteza imbere muri iki gihe, Evelyne Butoyi yabitangarije kuri radio y’u Burundi mu kiganiro kitwa  ‘Ikiyago.’

Butoyi yavuze kandi ko Perezida Ndayishimiye yasabye abaturage be kumva ko gushyiraho amabwiriza agenga uko abamotari bitwara mu muhanda bigamije kugabanya impanuka bityo bikarengera ubuzima.

Hagati aho Perezida w’u Burundi  Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yagiye i Vatican gusura Papa Francis.

Aherekejwe n’Umufasha we Angeline Ndayishimiye n’abandi banyacyubahiro.

Ku kibuga cy’indege ubwo yari agiye kujya i Vatican
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version