Akamaro Ko Kuririmba Ku Bwonko Bw’Ugeze Mu Zabukuru

Ubushakashatsi bwemeza ko kuririmba no gukoresha ibicurangisho bigirira ubwonko akamaro ndetse n’ubw’abantu bageze mu zabukuru. Akamaro kabyo ni uko bituma ubwonko bukomeza gukora uturemangingo fatizo butuma buramba.

Raporo y’ubwo bushakashatsi yasohowe n’Ikigo mpuzamahanga cya ‘Geriatric Psychiatry’ cyo mu Bwongereza.

Muri yo harimo ko  gukora imyitozo no kuririmba cyangwa gucuranga ibikoresho by’umuziki bifasha ubwonko gukora neza, bugahora bwibuka kandi bukagira ubushobozi bwo gufata ibintu bishya.

Abantu 1,100 nibo bakoreweho ubwo bushakashatsi bikozwe n’abahanga bo muri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza.

- Advertisement -

Abo bantu bari bafite hagati y’imyaka 40 na 68 y’amavuko.

Bwari bugamije ahanini kureba uko ubwonko busaza n’igituma abantu benshi uko basaza ubwenge bwabo bugenda bugabanuka.

Barebye uko ubwonko bw’abantu busaza, bita ku bantu bakunze gucuranga ibikoresho bitandukanye bitanga umuziki, kuririmba, gusoma indirimbo cyangwa se kuzumva, ugereranyije n’abarigeze bakunda ibijyanye n’umuziki mu buzima bwabo.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko abakunze gucuranga ibikoresho by’umuziki cyangwa kumva umuziki mu buzima bwabo, bagira ubwonko bukomeza kuvumbura ibintu bishya no kutibagirwa.

Ibi bitandukanye n’uko bigenda ku bantu batigeze bakoresha ibyuma bya muzika cyangwa ngo babe bakunda kuririmba.

Prof Anne Corbett uri mu bayoboye ubwo bushakashatsi yabwiye BBC ati: “Kubera ko dufite ibipimo by’imikorere y’ubwonko twavanye muri ubu bushakashatsi, dushobora gukurikirana uko ubwonko bwa buri muntu mu bakoreweho ubushakashatsi bumeze, tukareba uko bukora nko kwibuka by’igihe gito, kwibuka by’igihe kirekire, uko akemura ibibazo bikomeye, n’uburyo umuziki ushobora kubimufashamo”.

Colbert yemeza ko gucuranga piano bifasha ubwonko cyane kuko bituma bushobora gukora neza binyuze mu kwibuka amakuru no guhuza ibintu bitandukanye hagamijwe kugera ku kintu runaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version