Akarere Ka Bugesera Kose Kabuze Amazi

Itiyo nini ivana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba na Ngenda ikayakwiza ahandi mu Karere ka Bugesera yaturitse. Kugira ngo isanwe byabaye ngombwa ko amazi mu karere kose aba afunzwe.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, bwasabye abatuye Akarere ka Bugesera kuba bihanganye mu gihe iriya tiyo iri gusanwa.

Itangazo ryanyujijwe kuri Twitter rigira riti “Twagize ikibazo ku matiyo avana amazi ku ruganda rwa Kanyonyomba na Ngenda. Mu gihe abakozi bacu bari gukorana umurava mu gusana ayo matiyo, turasaba abatuye ‘mu karere kose’ ka @BugeseraDistr kwihanganira ibura ry’amazi, tubizeza ko mu gihe cya vuba bongera kuyabona.”

Mu Karere ka Bugesera haherutse gutahwa uruganda rutunganya amazi rukazayasaranganya mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere ndetse rugasagurira Umujyi wa Kigali. Ni uruganda ruzatanga metero kibe 40, muri zo 30 zizakoreshwa n’abatuye Umujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda azaba abona amazi meza ahoraho hafi ye.

Iyi ntego ivuga ko abayafite mu rugo batazongera kuyabura, naho abatayafite mu rugo bakayabona nibura kuri metero 500.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version