AKUMIRO: Abantu 6,500 Barimo N’Abanyarwanda Bapfuye Bubaka Sitade Z’Igikombe Cy’Isi

Kuva Qatar yemererwa gutangira kubaka Sitade izakinirwamo imikino y’igikombe cy’isi, abakozi batangiye akazi ariko ikibabaje ni uko uburyo bakoramo busa n’ubucakara k’uburyo hari abapfuye bazize ingaruka z’umunaniro mwinshi. Hari inyandiko umunyamategeko w’Umwongereza yahaye Taarifa ivuga ko muri bantu barenga 6500 harimo n’Abanyarwanda…

Abo bantu batangiye gupfa bazize gukoreshwa agatunambwenu guhera mu mwaka wa 2010 ubwo FIFA yemereraga kiriya gihugu gutangira kubaka sitade zizakira iriyi mikino.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, yemereye Qatar gutangira kwitegura kuzakira imikino y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru izabera yo mu mwaka wa 2022.

Bidatinze, ubutegetsi bw’i Doha bwatangiye gutegura igishushanyo mbonera cya ziriya sitade bivugwa ko yubatswe mu ikoranabuhanga rihambaye.

- Advertisement -

Iri koranabuhanga ariko n’ubwo rihambaye cyane, rizagirira akamaro abazabaho mu bihe biri imbere kuko hari abakozi benshi basize ubuzima mu kuryubaka barimo n’Abanyarwanda.

Ubusanzwe Qatar ni kimwe mu bihugu bifite ikirere gishyuha kurusha ibindi ku isi.

Muri kiriya gihugu gisa n’aho ari ubutayu gusa, ubushyuhe bujya buzamuka bukagera kuri degree Celsius 50 ku manywa. Biba mu mpeshyi.

Umufundi wubakira mu mimerere nk’iyi aba agomba kugira umubiri usanzwe umenyereye ikirere nka kirya  cyangwa se wenda amaze igihe runaka atuye muri kiriya gihugu.

Nk’uko wa munyamategeko twavuze haruguru ukomoka mu Bwongereza witwa Darryl Rigby ukorera ikigo Manchester Immigration Lawyers abivuga, hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Qatar itabwubahiriza!

Kuri we, igitangaje ni uko FIFA yabirenze ho iyemerera kwakira irushanwa nka ririya.

Impamvu yabyo ariko yigeze kumenyekana n’ubwo nta bimenyetso simusiga byagaragaye.

Ni ruswa yahawe abayoboraga FIFA barimo Bwana Sepp Blater wari Perezida wayo n’abandi bakoranaga.

Iyi ruswa yaje gutuma FBI ibyinjiramo irabafunga.

FBI yafashe bimwe mu byo yakekaga ko byakoreshejwe mu itangwa n’iyakirwa rya ruswa muri FIFA

Byaje kurangira bariya bagabo bavugwagaho kurya ruswa ya za miliyoni z’amadolari y’Amerika, barekuwe kubera ko ngo habuze ibimenyetso ‘simusiga.’

Kubera gutinya ko abakinnyi bazabura umwuka kubera ubushyuhe buba mu Mpeshyi ya Qatar, byabaye ngombwa ko igihe iriya mikino izabera gihinduka, ishyirwa mu Itumba.

Ibyerekeye uburenganzira bwa muntu budakurikizwa bigaragara neza iyo urebye imibare y’abakozi bapfa bazize imimerere y’akazi bakora mu kubaka sitade izakinirwamo kiriya gikombe cy’isi!

Kugira ngo igihugu cyemererwe kwakira imikino nk’iriya, bisaba ko cyubaka sitade nyinshi kandi zose zujuje ibisabwa na FIFA kugira ngo hatazagira umukino usubikwa cyangwa ukagenda nabi kubera impamvu izo ari zo zose.

Mu ntangiriro za 2001, FIFA yasohoye amabwiriza avuga ko igihugu cyemerewe kwakira igikombe cy’isi, kigomba kubaka byibura sitade 12 kandi buri sitade ikaba ifite ubushobozi bwo kwicarwamo n’abantu batari munsi y’ibihumbi 40.

Muri izi sitade kandi hari ebyiri zigomba kugira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60 n’indi imwe iba igomba kwakira abantu ibihumbi 80 bazitabira umukino wa wa nyuma.

Bamwe mu bantu FBI yari ikurikiranyeho ruswa

Ibi rero byabaye akazi katoroshye kuri Qatar nk’igihugu gituwe n’abaturage bacye kandi muri kamere yabo badakunda imikino muri rusange n’umupira w’amaguru by’umwihariko.

Nta sitade nini igira kandi n’izihari si nyinshi.

Bikimara gutangazwa rero ko yemerewe kuzakira iriya mikino, Qatar yahise itangira akazi ko kubaka ziriya sitade.

Abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera baricaye bakora ibishushanyo mbonera bya ziriya sitade bihambaye kandi bitigeze byubakwa ahandi ku isi.

Icyo umuntu hakwibaza ni aho Qatar yakuye abafundi bo kuzubaka kuko ubusanzwe ituwe n’abaturage 2.800.000 gusa!

Gushaka abakozi mu mahanga bo gukoresha uburetwa…

Wa muhanga mu mategeko wahaye ishami rya Taarifa ryandika mu Cyongereza iyi nyandiko twashyize mu Kinyarwanda, avuga ko ubwo akazi katangiraga, ubutegetsi bw’i Doha ( umurwa mukuru wa Qatar) batangije imirimo yo gusiza no kubaka hoteli n’ibindi bikorwa remezo mu gihe bari bagishakisha abakozi bafite imbaraga bo mu mahanga.

Bidatinze, amajwi yamagana imikorere bamwe bafashe nk’uburetwa, yatangiye kuzamuka!

Kubera ko abazamuraga ariya majwi babihuzaga n’uko iriya mirimo iri gukorwa n’abantu bari kubaka sitade z’igikombe cy’isi, byatumye itangazamakuru ribyitaho maze birasakuzwa.

Ku ikubitiro, The Guardian yanditse ko abenshi mu bakozi bakoraga muri iriya mirimo bakomokaga muri Koreya ya ruguru.

Raporo iri mu nkuru ya The Guardian ivuga ko bariya bakozi bo muri Koreya ya ruguru bamaze imyaka itatu badahembwa, batunzwe n’udufaranga Leta ya Qatar yabahaga ngo baramuke.

Aha ni imbere muri Sitade yitwa Al Bayt

Uko iminsi yahitaga indi igataha, ni ko hari abandi bakozi bavaga hirya no hino bakajya muri Qatar kubaka ziriya sitade.

Muri bo harimo n’Abanyarwanda.

Ibiribwa bariya bakozi bahabwaga ntibyari ku rwego rw’umukozi ukoresha imbaraga nyinshi kandi mu bushyuhe bwinshi k’uburyo hari bamwe baje gupfa kubera ingaruka z’iyi mirire idakwiye.

Ibi byiyongeraho no kutaruhuka bihagije kandi n’akanya babonye ko kuruhuka bakaryama kuri za matola ‘wagereranya’ n’imisambi y’iwacu i Rwanda.

Ku byerekeye abanya Koreya ya ruguru, wa muhanga avuga ko nyuma y’imyaka itatu ya mbere mu kazi bahembwe amafaranga angana na 10% by’ayo bakoreye yose, andi yohererezwa Leta y’i Pyongyang kugira ngo ashyirwe mu isanduku ya Leta.

Iyaba bose barahembwe make ariko byibura ntibagwe ku kazi.

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima zo mu Buhinde, Nepal, Bangladesh, Sri Lanka na Pakistan ivuga ko abakozi 5000 bakomoka muri ibi bihugu baguye muri Qatar kuva kiriya gihugu cyabona uburenganzira bwo kubaka sitade zo kwakira Igikombe cy’isi.

Hari mu Ukuboza 2010.

Kuri iriya mibare hiyongeraho n’abandi bakozi 6,500 baguyeyo bakaba ari abo mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Rwanda na Philippines.

Abakurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu baratakamba…

 Amnesty International iherutse kandika ibaruwa ifunguye igenewe FIFA iyisaba gutabara abakozi bari kubaka sitade zizakira imikino y’igikombe cy’isi kuko babayeho nabi cyane.

Yasabye FIFA gusaba Qatar ko yakora amavugurura mu mikorere y’abakozi bubaka ziriya sitade.

Ikibabaje ni uko nta kintu kinini FIFA yabikozeho, ahubwo bariya bakozi bakomeje kuhazaharira.

Hari n’igihugu kivuga ko gishobora kutazitabira iriya mikino nyuma yo kubona ko uburenganzira bwa muntu muri Qatar cyane cyane bw’abafundi bubaka ziriya sitade budakurikizwa.

Icyo gihugu ni Norvège.

Hari abakinnyi bo mu bihugu nk’u Buholandi n’u Budage nabo bahagurutse bamagana ibikorerwa kuri bariya bafundi bubaka ziriya sitade.

Qatar imaze kubona ko amajwi ayamagana akomeje kuzamuka, hasohoye amabwiriza y’uko mu masaha ya nyuma ya saa sita, abakozi bazajya bakorera hanze ya sitade hari akayaga kandi bagataha kare.

Mbere y’uko ibi bifatwaho icyemezo ariko, abakozi batangiraga akazi hagati ya saa yine za mu gitondo bakageza saa cyenda n’igice z’amanywa kandi ubusanzwe aya niyo masaha izuba riba rityaye kurusha ayandi agize umunsi.

Kiriya gihugu kandi hari izindi ngamba cyafashe zo kugabanya ibyago bariya bakozi bahuraga nazo, harimo no kubaha igihe kinini cyo kuruhuka.

N’ubwo izi ngamba hamwe n’izindi ari nziza ariko ntawabura kugaya ko hari ibyirengagijwe mu myaka yashize, bikaba byaratumye hari abantu benshi basiga ubuzima ku bikwa bubaka sitade zo muri Qatar.

Muri bo harimo n’Abanyarwanda…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version