Isuzuma Ku Buzima Bwa Messi Muri PSG Ryatangiye

Nyuma yo kwakirwa muri Paris Saint Germain, ubu Lionel Messi yatangiye imyitozo hagamijwe kureba niba afite ubuzima bwiza bwamufasha imyitozo muri iriya kipe yinjiyemo bwa mbere.

Itsinda ry’abaganga ba Paris Saint Germain nibo bari kumusuzuma ngo barebe uko amaraso atembera, barebe niba imitsi ye izibutse bihagije k’uburyo nta kibazo yazagira mu gihe cy’imyotozo myinshi n’ibindi.

Abaganga bagomba kureba uko umutima we utera, bakagereranya n’imyaka ye, intera ashobora kwiruka, kandi bakaruba niba ibihaha byakira kandi bigasohora umwuka neza.

Iri gerageza rikozwe mbere y’uko yerekwa abafana bakamwishimira ubundi agatangira akazi ko gukinira iriya kipe iri mu makipe y’umupira w’amaguru akize kandi akinisha abakinnyi b’ibyamamare kurusha andi ku isi.

- Advertisement -

Muri PSG Messi yasanzemo inshuti ye Neymar hamwe n’undi mukinnyi ukomeye witwa Kylian  Mbappé.

Iyo urebye mu maso ha Messi ubona ko afite akanyamuneza n’ubwo yari amaranye iminsi agahinda ko kuba ateremerewe gukomeza gukinira ikipe y’iwabo yakundaga cyane yitwa FC Barcelona.

Kubera urukundo yayikundaga, yari yaremeye ko umushahara we wagabanywaho 50% ariko agakomeza kuyikinira mu myaka ine iri imbere.

Ntibyakunze kubera ko amabwiriza mashya ya Shampiyona ya kiriya gihugu atemera ko umukinnyi uhenze nka Messi yakomeza gukira Barca kubera ko muri iki gihe ubukungu butifashe neza.

Bagomba kureba uko umutima utera n’igihe umuntu aryamye
Abaganga barebanga uko umubiri we ukora bakoresheje ibyuma byabugenewe
Ati: ” Ndacyari bitibibisi’
Bareba niba nta binure afite ku nda
Bagomba kumva uko umutima we utera batibagiwe n’ibihaha
Aha ari hose haba hari abashinzwe kumurindira umutekano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version