AKUMIRO: Abanyarwanda Bakubitiwe N’Umushinwa I Rutsiro Bari Barashimuswe I Nyamasheke

Taarifa yamenye ko Umushinwa witwa Shujun Sun ari we uherutse kugaragara mu mashusho akorera Abanyarwanda icyo inzego z’umutekano zise iyicarubozo. Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Rutsiro yatubwiye ko bariya bantu babiri bagaragaye baziritse ku musaraba bakubitwa, bari bamaze icyumweru bavanywe mu Karere ka Nyamasheke baza gufungirwa muri Rutsiro.

I Nyamasheke n’aho uriya Mushinwa ahafite ibirombe acukuramo amabuye y’agaciro nk’uko amakuru dufite abyemeza.

Kugira ngo bimenyekane byatewe n’uko uriya Mushinwa Shujun Sun yagiranye ikibazo na bamwe mu bakozi bakoranaga noneho baza kumwihimuraho bashyira hanze video akubita bariya basore.

Ngo byabaye hashize Icyumweru abavanye i Nyamasheke, benewabo barababuze.

- Advertisement -

Nyuma yo kubabura nibwo baperereje baza kumenya ko Umushinwa yabimuriye muri Rutsiro  aho afite ibindi birombe by’amabuye y’agaciro.

Twamenye ko bavanywe i Nyamasheke bajya gukubitirwa i Rutsiro. Hari inzira ebyeri zigera yo. Hari uguca muKiyaga cya Kivu no guca mu muhanda wa Kivu Belt

Wa muyobozi ducyesha amakuru yatubwiye ko Shujun Sun amaze kugeza bariya basore i Rutsiro, yabafungiye ahari ibiro by’ikigo cye gicukura amabuye y’agaciro,.

Bagenzi babo babwiye inzego ko ku manywa yabashyiraga kuri biriya biti akabazirika, agacishamo akabazitura imigozi, abaryoza amabuye y’agaciro ngo bibiye i Nyamasheke.

Bisa n’aho kubajyana i Rutsiro kwari ukubahungisha benewabo.

Hari bamwe mu bakozi babibonaga bagafata amashusho kuko muri icyo gihe nta kibazo bari bafitanye na Shebuja.

Aho ibibazo byavukiye hagati yabo na Shebuja nibwo batangaje iriya video.

Iyo uyitegereje ubona ko yafashwe n’umuntu wari uri ku ruhande rw’ibumoso rw’aho Shujun Sun yari aherereye akubita bariya basore kandi ubona ko yafashe ariya mashusho nta mususu.

Ngo ariya mashusho yafashwe mbere ariko ntiyahita atangazwa. Yaje gutangazwa hashize Icyumweru.

Ikindi ni uko ngo muri kariya gace hari hamaze igihe runaka hari imvugo y’uko ‘Umushinwa agukoresha washaka ugapfa kuko yishyuye.’

Hari umukobwa wo muri biriya bice wabwiye Taarifa ati: “Inaha hari imvugo ivuga ko Umushinwa ntaho wamurega, kuko aba yarishyuye.”

Kimwe mu byo twamenye bituma Abanyarwanda bahohoterwa ni uko hari ubwo bahabwa icyatse( task) batakirangiza ku masaha yagenwe bakongererwa andi kandi bakayakora ari nako inkoni ibari ku mugongo.

Ayo masaha kandi ngo ntibayishyurirwa.

Ikigo uriya Mushinwa akorera kitwa ALI GROUP HOLDING LTD gikora imirimo yo gusana imihanda yangiritse  ndetse kigacukura n’amabuye y’agaciro hamwe na hamwe.

Nyuma y’uko abakozi b’uriya Mushinwa batangarije Video y’ibyo yakoreye bariya Banyarwanda, Taarifa yamenye ko yahise atoroka ariko aza gusanga nta kundi yabigenza ahitamo kwishyikiriza inzego.

Ikindi ni uko ngo inzego z’ubuyobozi zo muri Rutsiro zamenye ko biriya bintu byabaye ari uko video ishyizwe ahagaragara…

Kuri iki kibazo Ambasade Y’U Bushinwa Iti: “ Ibigo Byacu Nabyo Birindwe”

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda witwa Wang Jiaxin akaba n’Umujyanama mu by’ubukungu n’ubucuruzi muri iriya Ambasade yaraye asohoye itangazo ryamagana uriya Mushinwa ariko nanone rikavuga ko u Rwanda ‘rugomba gukomeza kurinda inyungu z’ibigo byabwo.’

Itangazo Taarifa ifitiye Kopi rivuga ko Umushinwa wakoze biriya yatandukiriye kandi ko ibyo yakoze agomba kubikurikiranwaho.

Itangazo rya Ambasade y’u Bushinwa

Ambasade yabwo mu Rwanda ivuga ko ishyigikiye ifatwa n’ifungwa rye kandi ko bikwiye ko akorwaho iperereza ku cyaha yagaragayemo.

Rivuga ko uriya Mushinwa nagaragarwaho uruhare muri kiriya gikorwa, agomba kuzahanwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, U Bushinwa bwibutsa ko ‘amategeko y’u Rwanda agomba kurinda inyungu z’ibigo byabwo bikorera mu Rwanda ndetse n’Abashinwa bahaba.’

Icyakora iri tangazo ntiryerura ngo rivuge ko ibyo uriya Mushinwa yakoze byari bigamije kurinda inyungu z’ikigo akorera.

Ubutumwa bw’Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda burangira bushimangira ko u Bushinwa buzakomeza guharanira ko umubano wabwo n’u Rwanda usagamba ku nyungu z’ibihugu byombi.

Ibikubiye muri Video yatumye ibyabaye bimenyekana…

Amakuru dufite avuga ko bari baravanywe muri Nyamasheke

Hari  Kuwa Mbere tariki 30, Kanama, 2021 ubwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaragara amashusho agaragaza umugabo uvuga Igishinwa [twamenye ko yitwa Shujun Sun] arimo gukubita umugozi Umunyarwanda  uryamye hasi, amaboko ye bayaboheye inyuma.

Ku ruhande humvikanaga amajwi asa n’ayumvikanisha ko uwo mugabo yaziraga kwiba umucanga.

Bamuhatiraga kuvugisha ukuri akemera icyaha, akavuga n’aho “amabuye” y’agaciro yavanyemo yayajyanye.

Yumvikanaga atakamba ati “Ntabwo nzongera mwa babyeyi mwe!”

We aba avuga ko umucanga yatwaye yari awujyanye kuwogesha umuvure, ku ruhande hakumvikana umugore umubaza ati “umucanga bawogesha umuvure?”

Uwatanze amakuru ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko byabereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, Akagali ka Kagano.

Mu mashusho yasakajwe harimo abantu bambaye imyenda igaragaza ko bakorera ikigo ALI GROUP HOLDING LTD.

Bucyeye bw’aho, Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu babiri “harimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

 ‘Iyicarubozo’ risobanurwa gute mu mategeko y’u Rwanda?

Ku manywa barazirikagwa bagahatwa ibibazo n’ikinyafu rugeretse

Itegeko risobanura ko iyicarubozo ari ‘igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Uko rihanwa:

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda riteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, umuntu ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze  5.000.000 Frw.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda avuga ko u Bushinwa buha ibihugu byose agaciro…

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei aherutse guha ikiganiro Taarifa.rw

Mu kiganiro kihariye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei yahaye Taarifa muri Nyakanga, 2021 yavuze ko igihugu cye giha agaciro ibihugu byose.

Ngo cyaba gikize cyangwa  gikennye, ari kinini cyangwa ari gito, uko cyaba kimeze kose, ngo barakorana.

Icyo gihe yavuze ko u Rwanda n’u Bushinwa ari ibihugu bifite byinshi bisangiye kandi bizakomeza kubakiraho mu mubano wabyo ugamije iterambere ‘binyuze mu bwubahane.’

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa watangiye mu mwaka wa 1971.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version