AKUMIRO: Musenyeri Aravugwaho Kwemerera Abakirisitu Gusambanira ‘Muri Cathedral’

Ubuyobozi bwa Vatican bwasabye Kiliziya gatulika mu Bwongereza gutangiza iperereza ryimbitse ikazabuha raporo ku bivugwa kuri Musenyeri Robert Byrne by’uko yigeze kwemerera Abakirisitu gusambanira mu nzu za Cathedral y’i Hexham na Newcastle.

Hashize igihe gito uyu muyobozi mukuru mu by’idini yeguye.

Musenyiri Robert Byrne ngo yari asanzwe akorana bya hafi na Padiri Michael McCoy uherutse kwiyahura muri Mata, 2019.

Amakuru avuga ko yiyahuye nyuma yo kumva ko hari iperereza ryatangiye kumukorwaho ku bintu bya kera yakoze.

- Advertisement -

McCoy yiyahuye afite imyaka 57 y’amavuko.

Kiliziya gatulika ubu ihangayikishijwe no kumenya amakuru y’imvaho ku bivugwa ko Musenyiri Robert Byrne yaba yarahaye rugari abaturage bari baturanye na cathedral ye ngo bayisambanire mu nyubako zayo.

Ubuyobozi bw’i Vatican bwashinze Archbishop wa Liverpool iriya dosiye ngo ayikurikirane kandi azabuhe amakuru yimbitse mu gihe ‘kitarambiranye.’

The Sunday Times yanditse ko ubuyobozi bwa Vatican budashira amakenga iyegura rya Musenyeri Byrne.

Icyakora nta bimenyetso birakusanywa bigaragara byemeza ko Musenyeri Byrne yari aho buriya busambanyi bwabereye cyangwa niba ‘yari azi neza’ ko buri kuhabera.

Abaturiye aho biriya byabereye nibo basabye ko  hatangizwa iperereza ryagutse kuri iyi ngingo.

Padiri McCoy twavuze haruguru, yiyahuye nyuma y’uko abapolisi bamusuye bakamubwira ko yafasha ubugenzacyaha akazitaba Polisi kugira ngo agire ibyo asobanura ku ‘ikirego cy’amateka’ yarezwe.

Nyuma yo kumva ko ari uko bimeze, ntibyateye kabiri, bamusanga mu cyumba yapfuye.

Mbere yo kwiyahura nawe yabanje kwivana mu nshingano, ajya kwibera ahandi ari naho bamusanze yapfuye.

Urupfu rwe rwamenyakanye taliki 10, Mata, 2022.

Umurambo wa McCoy nta nyandiko bawusanganye ndetse na telefoni ye na tablet bye  nta kintu gikomeye basanzemo kirebana n’ibyo bakekaga byaba byatumye yiyahura.

Iperereza kandi rigaragaje ko nta kindi kintu kidasanzwe cyaba cyaratumye McCoy yiyahura.

 N’ahandi si shyashya…

Mu gihe mu Bwongereza havugwa ibi, muri Australia haherutse gupfa umu Cardinal witwa George Pell bamwe bavuga ko kimwe mu byo azibukirwaho ari uko yigeze guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana ariko aza kugihanagurwaho.

Yari umwe mu ba cardinals bakomeye bakoranye bya hafi na Papa Benedigito XVI uherutse gutabaruka agashyingurwa n’uwamusimbuye ari we Papa Francis.

Mu gihe cyo gusezera kuri Papa Benedigito XVI, Cardinal Pell yari ahari.

Cardinal George Pell akomoka muri Australia akaba yari Archbishop wa Melbourne.

Umwe mu bo biteganywa ko azamusimbura ni Cardinal Peter Comensoli.

Cardinal Pell yigeze kumara umwaka afungiwe mu bwigunge mu nzu atasurwagamo n’abandi nyuma y’uko urukiko rw’i Roma rumuhamije uruhare rutaziguye mu guhohotera abana.

Hari mu mwaka wa 2018.

Yavugwaga ho gukora biriya byaha mu myaka ya za 1990  ubwo yabaga i Melbourne.

Mu mwaka wa 2020 nibwo igihano cye cyakuweho.

Mu bihe bishize, hirya no hino ku isi humvikanye abantu bashinja abayobozi bakuru mu madini atandukanye kwangiza abana b’abahangu n’ab’abakobwa.

Ibitagenda neza muri Kiliziya Gatulika kandi ntibigarukira kuri ba cardinals basambanya abana gusa, ahubwo hazamo na ruswa n’ikimenyane.

Ibi nibyo biherutse gutuma Papa Francis afata umwanzuro wo kwirukana ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa Kiliziya gatulika bufasha abatishoboye, Caritas internationalis.

Itangazo riherutse kuva  i Vatican rivuga ko hari itsinda ryagenzuye imikorere ya Caritas ku rwego rw’isi risanga harimo ikimenyane, munyumvishirize, no gusesagura umutungo wayo.

Abakoze raporo bayigejeje kuri Papa arayisuzuma nawe asanga ibyiza ari ukwirukana abayobozi bakuru b’uyu muryango hagashyirwaho abandi bashobora gusubiza ibintu mu buryo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, biherutse kwandika   ko bamwe mu bakozi ba Caritas baje guhitamo kureka akazi kubera ko babonaga ko ibyo bakorerwa bidakwiye.

Icyicaro cya Caritas Internationalis gisanzwe kiba mu nyubako za Vatican, i Roma.

Muri raporo yagejejwe kuri Papa, handitsemo ko n’ubwo amafaranga yo gufasha aho bikenewe ku isi ahari kandi abonekera igihe, ariko ngo uburyo bwo kuyacunga bugomba kuvugururwa.

Umwe mu barebwa n’icyemezo cya Papa ni Cardinal Luis Antonio Tagle, uyu akaba ari we wayoboraga Caritas ku rwego rw’isi ndetse hari n’abavuga ko bitinde bitebuke azashobora.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version