Abasifuzi Ba Karate Babwiwe Ko Hari Ibyahindutse Mu Mategeko Yayo

Mu mahugurwa abasifuzi ba Karate bahawe, babwiwe ko hari impinduka zashyizweho mu mategeko agenga umukino wa karate.

Abasifuzi 60 bo mu Rwanda barimo abagabo 52 n’abagore umunani nibo bahawe ariya mahugurwa.

Imisifurire ivuguruwe yatangiye gukurikizwa mu rwego mpuzamahanga guhera mu ntangiriro za Mutarama, 2023.

Yitabiriwe na Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Karate (FERWAKA) witwa Karamaga Barnabé.

- Kwmamaza -
Karamaga Barnabé yabwiye abari aho ko impamvu y’ariya mahugurwa

Umusifuzi wa Karate uhagarariye abandi mu Rwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika ndetse n’ushinzwe gutanga amanota ku rwego rw’Isi,  Mwizerwa Dieudonné, ni we wahuguye bagenzi be.

Karamaga Barnabé yabwiye abari aho ko impamvu  y’ariya mahugurwa ari uko habayeho impinduka mu mategeko asanzwe yifashishwa muri uyu mukino kandi ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko bashyize imbaraga mu guhugura abatoza ba  Karate y’u Rwanda kuko mu mwaka ushize hari amarushanwa mpuzamahanga yabaye bamwe mu bakinnyi bagatsindwa kubera kutamenya amategeko agezweho.

Yabwiye abari aho ati: “Aya mahugurwa twayateguye ku mpamvu z’uko amategeko mashya yasohotse azakurikizwa uyu mwaka guhera muri uku kwezi kwa Mutarama kugeza mu myaka iri imbere. Twashatse ko abasifuzi, abatoza n’abakinnyi kimwe n’abashaka kubijyamo bakoze ibizamini, bose bagendana n’igihe.”

Yashimangiye ko bateguye ariya mahugurwa mu rwego rwo kwirinda ko amakosa bakoze mu misifurire, imitoreze n’imikinire mu mikino yatambutse atazongera kubaho.

Agaruka ku mpinduka zabaye mu mategeko, Mwizerwa yavuze ko ari nyinshi ariko zirimo bice by’ingenzi.

Ibyo bice birimo gutangaza amakosa n’ibihano ndetse no gutanga amanota.

Yatangaje ko amategeko yahindutse ari menshi kandi arimo ajyanye n’ibyo gutangaza amakosa n’ibihano   no gutanga amanota haba mu rwego rwa Kata [kwiyerekana] na Kumite [kurwana].

Abahuguwe bavuze ko ariya mahugurwa yari akenewe kugira ngo bakomeze kugendana n’igihe mu mitoreze igezweho.

Aya mahugurwa atanzwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira imikino ihuza abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati (EAPCO) iteganyijwe hagati ya Gashyantare na Werurwe, 2023.

Bamwe mu bakinnyi ba Karate bazitabira iyi mikino bari mu baherutse guhugurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version