Batwitse Korowani

Imyagaragambyo imaze iminsi muri Suwede yafashe indi ntera ubwo abari bayirimo batwikaga igitabo gitagatifu cya Islam kitwa Korowani. Byarakaje abasilamu biganjemo abo muri Turikiya.

Ubutegetsi bw’i Ankara bwarakaye k’uburyo bwabwiye ubw’i Stockholm ko Minisitiri w’aho w’ingabo wari ufite uruzinduko i Ankara ngo barebere hamwe n’abaho uko Suwede yajya muri OTAN atacyemerewe kuhagera.

Minisitiri w’ingabo wa Suwede yitwa Pal Jonson.

Turikiya yavuze ko ibyo kuyisura nta cyo bikivuze.

- Advertisement -

Iki gihugu kimaze iminsi cyaritambitse ubusabe bwa Suwede n’ubwa Finland bwo kwemererwa kujya muri OTAN.

Impamvu y’iyi byose ngo ni uko Suwede icumbikiye bamwe mu barwanya ubutegetsi bwa Ankara barimo aba Kurds.

Isaba ko abo bantu bakoherezwa iwabo, bakaburanishwa.

Suwede na Finland byasabye kujya muri OTAN muri Gashyantare, 2022 nyuma y’uko u Burusiya batangije intambara kuri Ukraine.

Ibi bihugu byatanze buriya busabe byanga ko ejo u Burusiya bwazabihindukirana bikabura gitabara.

Nyuma y’uko ubu busabwe bwitambitswe na Turikiya, abaturage ba Suwede barigarambije bamagana imyitwarire ya Turikiya.

Byaje gufata indi ntera kuri uyu wa Gatandatu taliki 21, Mutarama, 2023 ubwo umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Turikiya uba i Stockholm witwa Rasmus Paludan, yatwikiraga Korowani imbere ya Ambasade ya Turikiya muri Suwede.

Gutwika korowani ni ugukora ishyano kandi abisilamu bavuga ko ubikoze yabigambiriye aba atandukiriye cyane.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turikiya yavuze ko gutwika Korowani byagaragaje ko urwango u Burayi bufitiye Abisilamu ruri ku ntera yo hejuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version