Umugore wari umaze igihe gito ashyingiwe wo mu Murenge wa Bugarama Akarere ka Rusizi yandikiye ibaruwa inzego zirimo ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) abamenyesha ubujura bwakorerwaga abakiliya ba SACCO Uruyange babyima amatwi, kugeza ubwo yirukanywe azizwa kubishyira hanze.
Byarahungabanyije bituma inda yari atwite ivamo.
Ubuzima bw’urugo uyu mugore witwa Jolie Dusabe yari aherutse gushinga bwarahunganye, kuko ari bwo yari akirwubaka kandi umugabo we nawe nta mikoro ahambaye afite kuko ari umwarimu mu mashuri abanza, uhembwa Frw 40 000.
Taarifa ifite inyandiko Dusabe yandikiye abayobozi batandukanye harimo na Guverineri François Habitegeko, abamenyesha ibya buriya bujura.
Umwe mu bavandimwe be yagejeje kuri Taarifa icyo yise akarengane Dusabe Jolie yahuye nako.
Ni ikibazo cyatangiye mu mwaka wa 2019 ubwo yagirwaga umucungamutungo w’Uruyange SACCO Bugarama, mu Karere ka Rusizi.
Agezemo yasanze hari amafaranga abakiliya batakaga ko basanze yaravanywe kuyo babikije kandi mu buryo batamenye.
Nyuma yo kubibona, yabimenyesheje Inama y’ubutegetsi y’iriya SACCO avuga ko bigaragara ko hari umwe mu bashinzwe guha abakiliya amafaranga wagiraga ayo abatwara.
Dusabe yakoze raporo imenyesha uko ibintu bimeze, nyuma inzego ziza kubyinjiramo zifata umugore wakekwagaho ubwo buriganya ndetse aza kuburanishwa, icyaha kiramuhama arafungwa.
Ubu afungiye muri gereza y’abagore iba mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka mu Mujyi.
Nyuma y’uko Dusabe Jolie agaragaje uko ikibazo kimeze ndetse uwabikekwagaho bikamuhama agafungwa, bamwe mu bayobozi b’Umurenge wa Bugarama kimwe nabo muri SACCO Uruyange, bamwitwayeho umwikomo.
Baje kumurega ko hari amafaranga adasobanura irengero, bihutira kumuhagarika mu kazi kugira ngo adakomeza gukora ubucukumbuzi ku kinyuranyo cy’amafaranga iyi SACCO yahombye.
Nubwo ari iki bamurega ndetse cyatumye yirukanwa mu kazi akaba ari no muri gereza ategereje kuzaburanishwa mu mizi taliki 09, Gashyantare, 2022, inyandiko Taarifa ifite yerekana ko hari igenzura ryakozwe n’abakozi ba Banki nkuru y’u Rwanda ibitangaho raporo kandi icyo gihe nta ruhare ryagaragaje ko yari abifitemo.
Muri iyi baruwa, yabanje kumenyesha BNR ko ubwo yageraga muri SACCO Uruyange, yasanze hari amafaranga adasobanurwa irengero abikorera igenzura asanga uwakekwaho irigiswa ry’ariya mafaranga ari umwe mu baha abakiliya amafaranga witwa Chantal Nyinawumuntu wari umucungasanduku.
Iyi baruwa mu bika byayo bibanza yerekana ko uyu Nyinawumuntu taliki 30 Nyakanga 2020 yabikuje Frw 600 000 kuri compte No 248 ya Xavera Mukandekezi ayita iya Nyiranzabahimana kandi ‘iyi compte itabaho.’
Nyuma yo kwerekana uko uriya mukozi yakuraga amafaranga kuri konti zitandukanye z’abakiliya, Dusabe yasabye BNR kuza gukora igenzura mbere y’uko haseswa amasezerano Uruyange SACCO yagiranye na Chantal Nyinawumuntu.
Yahaye Kopi ubuyobozi bwa za SACCO mu Ntara y’Iburengerazuba, Inama y’Ubutegetsi ya Uruyange SACCO mu Murenge wa Bugarama ndetse n’Inama ngenzuzi ya Uruyange SACCO.
Ntibyatinze abakozi ba BNR baje gusuzuma ngo barebe ishingiro ry’iki kibazo, basanga koko kirahari.
Umuvandimwe wa Jolie Dusabe avuga ko abo yasanze mu kazi bahoze bakorana na Chantal Nyinawumuntu bamaze kubona ko afunzwe kubera gukurikiranwaho ikoreshwa nabi ry’ubwizigame bw’ababitsa mu Uruyange SACCO Bugarama bamugambaniye, bakorana n’ubuyobozi bukuru muri SACCO Bugarama bamugerekaho ayo mafaranga.
Nyamara ngo bigaragaza neza abagize uruhare mw’inyereza ry’umutungo w’Uruyange SACCO.
Byaje gutuma Visi Perezida wa Uruyange SACCO Bugarama witwa Marie Clarisse Mukansanga yandikira Dusabe amumenyesha ko ahagaritswe mu mirimo.
Hari igika kiri mu nyandiko dufite kivuga uko uyu mwanzuro wafashwe.
Ngo ashingiye ku myanzuro yatanzwe na BNR ndetse n’Inama y’ubutegetsi, agashingira no ku bikubiye mu masezerano yagiranye na Uruyange SACCO ndetse n’amabwiriza agena ibihano bihabwa umukozi wagaraweho gucunga nabi umutungo w’abanyamuryango, Visi Perezida wa Uruyange SACCO witwa Marie Clarisse Mukansanga yafashe umwanzuro wo kumumenyesha ko ahagaritswe mu mirimo.
Iyi myanzuro yamenyeshejwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, ubuyobozi bwa Uruyange SACCO n’izindi nzego.
Jolie Dusabe nawe yanditse ibaruwa taliki 11 Kamena 2021 avuga ko inyerezwa ry’amafaranga bavuga ko ryagaragaye muri raporo ya BNR nta ruhare yarigizemo.
Iyi baruwa yandikishije umukono we bwite, isobanura uko ibintu bimeze, akemeza ko nta ruhare yabigizemo.
Ubushinjacyaha bwamukoreye idosiye…
Inyandiko y’ibazwa yakozwe n’ubushinjacyaha yakozwe taliki 10, Ugushyingo, 2021 ivuga ko Dusabe Jolie yanyereje umutungo.
Harimo igika kivuga ko Jolie Dusabe yanyereje Frw 29,498,984.
Ubwo ubushinjacyaha bwamubazaga niba yemera icyaha bwari bumukurikiranyeho, Dusabe Jolie yasubije ko abihakana kuko atari we wenyine wari ufite uburenganzira bwo kwemeza ko amafaranga runaka asohotse bityo ko atari buyajyane ngo bibure kugaragara.
Muri iyi nyandiko ndende tutarondora hano, hagaragaramo ibisobanuro byose uyu mugore yahaye ubushinjacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo bwari bumukurikiranyeho.
Tugarutse kubyo twakusanyije, uyu mugore Dusabe Jolie ngo mu bihe bitandukanye yasabwe gusinya ku mafaranga y’akanozangendo yabaga yateguriwe abaje mu nama za hato na hato akabyanga, kuko byabaga bitarateguriwe ingengo y’imari mbere.
Ikindi gitangaje muri ibi ngo ni uko abakoraga mu Biro bya Polisi na RIB bakoreshaga umuriro wa Uruyange SACCO Bugarama bigatuma ikiguzi cya Frw 25 000 yagenerwaga iyi SACCO ngo igure umuriro w’amashanyarazi arenga kandi ngo izi nzego zitarafashaga SACCO kuwishyura.
Aya kandi akiyongera ku Frw 377,600 bishyura Ikigo ISCO kibacungira umutekano n’ibindi.
Gutakamba kwa Dusabe ntikumviswe
Ntabwo ariko ugutakamba kwe kumviswe, kugeza ahagaritswe by’agateganyo, aza kwirukanwa ndetse arafungwa.
Ibaruwa yanditswe na Dusabe Jolie taliki 16 Mata 2021 igaragaza ugutakamba yakoreye Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana François Habitegeko amumenyesha akarengane yakorewe agahagarikwa by’amaherere, amusaba kumutabara ariko ngo ntacyo Habitegeko yabikozeho.
Irimo igika kigira kiti: “Bwana Muyobozi, nitwa DUSABE Jolie nkaba nari Umucungamutungo w’Uruyange SACCO yo mu Murenge wa BUGARAMA kuva kuwa 07/07/2019 kugeza kuwa 06/02/2021. Uburyo nasezerewemo akazi harimo akarengane nkaba nsaba kurenganurwa.
Impamvu yatumye nsezererwa ni uko nari ntangiye gushakisha inkomoko y’ ibinyuranyo bitandukanye byagiye bigaragazwa n’ubugenzuzi butandukanye ubwa BNR, RCA, n’umugenzuzi wigenga bwakorewe SACCO ku mpera z’umwaka wa 2018 ari nabyo Ubuyobozi bw’Uruyange SACCO (Board) bwashingiyeho mu gusezerera mu nshingano uwo narinsimbuye. Nasanze umukozi wari ushinzwe isanduku NYINAWUMUNTU Chantal ariwe wanyerezaga umutungo wa SACCO mukoreye raporo abayobozi ntibagira icyo babikoraho, kuwa 04/12/2020 maze kubona byarengeranye nandikiye BNR nyimenyesha ikibazo gihari, kuwa17/12/2020 baje kugenzura raporo natanze basanga ari ukuri.”
Kuva yageza ku buyobozi bw’Intara n’ubundi buyobozi iki kibazo ntiyigeze ahabwa ubutabera ngo arindwe kwirukanwa ku kazi no gukurikiranwa ku cyaha avuga ko atakoze, ahubwo ari akagambane kihishe inyuma y’uko yari atangiye gukurikirana uburyo umutungo w’Uruyange SACCO wagiye unyerezwa.
Kuba yaratakambye ntiyumvwe ahubwo agahagarikwa mu kazi kugeza ubwo yirukanywe akanakurikiranwa mu mategeko ubu akaba afunzwe, byaramuhungabanyije cyane kugeza ubwo inda yari atwite yaje kuvamo.
Guverineri Habitegeko ati: “ Ibaruwa uwo mugore avuga ntayo nabonye…”
Taarifa yabajije Gurineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana François Habitegeko niba yarabonye ibaruwa ya Jolie Dusabe imugezaho akarengane avuga ko yakorewe ubwo yasezererwaga by’agateganyo akaza no kwirukanwa nk’uko yabitubwiye, adusubiza ko ntayo yabonye.
Habitegeko ati “Oya, ntayo nabonye rwose.”
Abajijwe niba hari amakuru y’ibitagenda neza mu Uruyange SACCO yaba yarumvise, Guverineri François Habitegeko yavuze ko nta matiku cyangwa ikindi kintu kitagenda neza yaba yarigeze yumva mu Bugarama kandi ngo ahahora.
Ati “Aho hantu ndahahora ariko rwose sindumva ibyo bintu bihavugwa.”
Yunzemo ko niba kiriya kibazo cyarageze mu butabera ntacyo yaba akigikozeho, ko abantu bakwihangana bigakemurwa n’ubutabera.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo by’imari biciriritse, AMIR, ( ari naho SACCO zibarizwa) Bwana Aimable Twahirwa yabwiye Taarifa ko ikibazo kivugwa mu Uruyange SACCO Bugarama nawe atakizi.
Ku rundi ruhande ariko, avuga ko kuba hari abantu bashobora kwitirira abandi amakosa batakoze bibaho, ariko akavuga ko atakwemeza niba ibyo ari ko byagenze i Bugarama byanze bikunze.
Ati: “Icyo kibazo ntabwo cyari cyangezeho, ubu nagikurikirana nkumva…”
Twahirwa avuga ko uretse no mu bigo by’imari n’ahandi bishoboka ko abantu babana batabura ibyo bagonganiraho, bakaba babipfa kuko ngo ahari abantu hatabura urunturuntu.
Abajijwe niba ubuyobozi bw’Umurenge bufite ubushobozi ku mikorere ya SACCO, Twahirwa yavuze ko Umurenge ari umufatanyabikorwa kuko SACCO ibika amafaranga y’abatuye Umurenge.
Icyakora nta burenganzira ifite bwo gutegeka uko SACCO zikora kuko ziyoborwa n’Inama y’Ubutegetsi.
Urwego ruruta izindi muri SACCO ni Inteko rusange.
Aimable Twahirwa avuga ko iyo hari ikibazo gikomeye kivutse mu mikorere y’abagize Inama y’Ubutegetsi ya SACCO , icyo gihe Banki Nkuru niyo ibijyamo ikabikemura.
Ku ngingo y’icyo amategeko ateganya ku itangwa ry’ingwate ingana cyangwa irenze amafaranga umuntu aregwa, umunyamategeko witwa Me Spencer Bugingo yatubwiye ko hari ubwo yangwa bitewe n’igihe uyitanze ayitangiye.
Ati: “Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rishingira ku igihe umuntu yemereye gutanga ingwate. Iyo abyemeye byarageze mu bushinjacyaha, icyo gihe bisuzumwa n’ubucamanza bukabyanzura.”
Ku rundi ruhande ariko Me Bugingo avuga ko kwemera ingwate bishobora kuba impamvu nyoroshyacyaha, akagabanyirizwa igihano, ariko ntibigikuraho.
Taliki 09, Gashyantare, 2022 nibwo Jolie Dusabe azaburanishwa mu mizi ku byaha we n’abavandimwe be bemeza ko atakoze.
Taarifa izakurikirana uru rubanza irugeze ku basomyi bayo.