Polisi y’u Rwanda yahungishije abadipolomate b’Umuryango w’Abibumbye babaga mu Mujyi wa Bukavu uri muri Kivu y’Amajyepfo, ukaba uri hafi kugerwamo n’abarwanyi ba M23.
Abo barwanyi bari baherutse no gufata Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abadipolomate bahungishirijwe mu Rwanda bavuye i Bukavu ni abantu 50 baje muri bisi nini yari ifite ivatiri ya Polisi y’u Rwanda yagendaga ibashakira inzira.
Mu Cyumweru gishize nabwo abakozi ba UN babarirwa mu ijana bahungirishijwe mu Rwanda bazanywe na bisi za RITCO.
Bagejejwe i Kigali bahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo koherezwa muri hoteli aho bagombaga kuruhukira mbere yo kumenyeshwa icyagombaga gukurikiraho.
Si bo gusa u Rwanda rwakiriye kuko hari n’ingabo za DRC zaruhungiyeho nyuma zikurikirwa n’abacanshuro bo muri Romania bahaciye mbere yo kujya i Kigali aho bavuye bataha iwabo.
Bari bamaze igihe baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho bari baragiye kurwana ku ruhande rw’ingabo z’iki gihugu.
Amakuru aravuga ko abarwanyi ba M23 bakomereje gusatira umujyi wa Bukavu ngo bahirukane ingabo za DRC ndetse n’iz’u Burundi zaje kuzifasha.