AKUMIRO:Ikigo Cy’Umubiligi Cyanyereje Miliyari 113 Frw Z’Imisoro Ya Leta Y’U Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cy’u Rwanda cyabwiye Taarifa cyamaze gufatira imitungo yose y’ikigo kitwa Aldango LTD gifite 50% y’imigabane y’abashoramari b’i Dubai kubera ko kitishyuye imisoro igera kuri Miliyari 113 Frw. Iki kigo gisanzwe gucukura, kigatunganya kikanagurisha zahabu. Mu Rwanda gikorera muri Kigali Special Economic Zone mu Karere ka Gasabo.

Taarifa yamenye ko guhera mu mwaka wa 2017 kiriya kigo cyirengagije kwishyura Leta y’u Rwanda imisoro ingana na miliyoni 113 $ ni ukuvuga miliyari 113 Frw.

Bitewe n’uko iki kigo kirengagije nkana kwishyura iriya misoro, Ikigo cy’igihugu cy’igihugu cy’imisoro cyahisemo gufatira no kugurisha ibikorwa remezo byose bya Aldango LTD biri mu Rwanda.

Ibaruwa y’uko biriya bikorwaremezo byafatiriwe, yohererejwe kiriya kigo gicukura kikanatunganya zahabu  nyuma y’uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro mu Rwanda kigerageje uburyo bwo kugira ngo kishyurwe mu buryo bw’ubwumvikane ariko bikanga!

- Advertisement -

Ibaruwa dufitiye kopi yerekana ko mu mizo ya mbere, Aldango LTD yari yandikiye ikigo cy’imisoro n’amahoro igisaba kuyihanganira kuko yari ikisuganya ndetse muri iriya baruwa berekanaga ko bafite gahunda yo kuzishyura iriya misoro.

Iyi baruwa yerekana ko icyo gihe Aldango LTD yari ibereyemo Leta y’u Rwanda imisoro ingana na miliyari 73 Frw ni ukuvuga miliyoni 73$.

Zahabu ni rimwe mu mabuye y’agaciro atunganyirizwa mu Rwanda

Ikizere iriya baruwa yatangaga cyaraje amasinde kuko kuva icyo gihe kugeza ubu, Taarifa izi neza ko nta n’urumiya bariya bashoramari bigeze bariha Leta y’u Rwanda.

Umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo witwa Emmanuel Mupenzi yabwiye ishami rya Taarifa ryandika mu Cyongereza ati: “ Sindi bubivugeho byinshi ariko nakubwira rwose  ko twananiwe kwishyura.”

Yabitubwiye ku wa Kabiri tariki 06, Nyakanga, 2021 mu masaha y’umugoroba.

Ikigo Aldango LTD gukorera mu kindi kitwa Aldabra gifite icyicaro i Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu.

Aldabra ifite 50% by’imigabane muri Aldango LTD.

Iki kigo cyatangiye imirimo yo gutunganyiriza mu Rwanda zahabu guhera mu mwaka wa 2017, ariko amafaranga yose cyakusanyaga kikayabika kuri accounts/comptes zo mu mahanga mu rwego rwo gukwepa imisoro.

Nta musoro w’ubwoko ubwo aribwo bwose kigeze kishyura haba VAT, PAYE, CIT n’indi yose.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimaze kubibona, cyasabye Banki zo mu Rwanda zafungujwemo accounts/ comptes na kiriya kigo, ko zizifunga ariko abakozi bacyo( ikigo cy’imisiro n’amahoro) baje kureba  niba hari amafaranga aziriho ‘basanga ntayo!’

Aldabra( niyo ifite imigabane myinshi muri Aldango LTD) imaze kubona ko ibintu bikomeye, yahisemo gucyura abakozi bayo baturukaga mu mahanga, abo mu Rwanda irabasezerera irangije ita uruganda iragenda.

Ibijya gucika bica amarenga!

Mu mwaka wa 2017, umugabo witwa Alain Goetz ari nawe ufite amafaranga menshi yashoye muri iki kigo gifite amashami hirya no hino ku isi(ibi bigo birimo PGR Gold Trading, Tony Goetz NV( byombi biba Dubai), African Gold Refinery (AGR) muri Uganda n’ibindi) yandikishije ikigo Aldango LTD agitangamo imigabane ya 50% hanyuma ikigo cya Leta y’u Rwanda kitwa Ngali Holdings gishyiramo indi ingana na 50%.

Mu masezerano y’imikoranire, iki kigo cyari kitezweho na Leta y’u Rwanda kuzajya gitunganya zahabu imeze neza, kikanagira uruhare rufatika mu iterambere ry’ibikorwa by’ubucukuzi bw’iri buye ry’agaciro mu Rwanda.

Si mu Rwanda gusa kuko iki kigo cyaragutse kigera n’ahandi muri Afurika nko muri Uganda nk’uko twabivuzeho haruguru.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko iki kigo cyigeze gutunganya ibilo 480 bya zahabu mu masaha 30, ibi bikaba byaracyinjirije miliyoni 400 $ ku mwaka.

Ubirebeye hafi uhita ubona ko cyari gifite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga Leta y’u Rwanda ikishyuza y’imisoro ingana na miliyoni 113$.

Wa muyobozi mukuru w’agateganyo w’iki kigo witwa Emmanuel Mupenzi  Taarifa yamubajije impamvu batishyuye imisoro kandi bigaragara ko bungukaga, asubiza ko ‘ibyo byabazwa ba nyiri imigabane.’

Imyitwarire ya banyi imigabane…

Ikindi kintu umusomyi agomba kumva kugira ngo yumve icyatumye iki kigo kitishyura u Rwanda ni imyitwarire ya bamwe mu bagifitemo imigabane ari nabo bagena uko kigomba gukora.

Ubwo hashyirwagaho ikigo Aldango LTD, Alain Goetz(niwe nyiri Aldabra) amasezerano y’imikorere yacyo yemeje ko ari we ugomba gushyiraho gahunda kigenderaho..

Abari bashinzwe imikorere yacyo nibo bagombaga gutegura ibikorwa bya kiriya kigo( Aldango LTD) byose, umunsi ku wundi.

Muri yo handitsemo ko imikorere y’iki kigo yagombaga kubahiriza amategeko Leta y’u Rwanda igenderaho uko yakabaye.

Mu buryo buhabanye n’ibi, imikorere ya kiriya kigo yirengagije ibyo amategeko y’u Rwanda ateganya, ahubwo gikora nk’aho ari akarima k’umuntu ku giti cye.

Amafaranga menshi cyinjije cyayoherezaga kuri accounts/ comptes zacyo ziba hanze y’u Rwanda.

Ubwo inzego za Leta y’u Rwanda zabazaga Bwana Alain Goetz impamvu atishyura imisoro, yazisubije ko nta cyo zagombye kumubaza kuko hari imisoro yasonewe.

Taarifa izi neza ko ibyo uriya mugabo avuga bitari mu masezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Ngali Holdings LTD.

Inyandiko ikubiyemo aya masezerano ifite paji 52 nta hantu na hamwe handitswe ko kiriya kigo cyasonewe imisoro cyangwa amahoro mu buryo ubwo aribwo bwose.

Icyo Goetz ashingiraho avuga ko yari yarasonewe imwe mu misoro ni igika kivuga ko hari 6% yari yarasonewe ariko abayobozi muri Leta y’u Rwanda twaganiriye kuri iki kibazo badusubije ko hari hakiri ibiganiro byari bigikorwa kugira ngo harebwe uburyo bwiza (ku mpande zombi) iriya 6% yagombaga gukurwaho, hatagize ubihomberamo.

Umubiligi Alain Goetz

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda hari uburyo iteganyiriza abashoramari banini bwo kuborohereza mu ishoramari ryabo, ubu buryo biswe ‘Easing Doing Business.’

Ni politiki ikorwa mu mucyo kandi idahombya impande zombi muri iyi mikoranire.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Francis Gatare yabwiye Taarifa ati: “ Ni byiza rwose ko tugira inyoroshyo( waivers) duha abashoramari ariko ku byerekeye kiriya kigo, nababwira ko kitigeze gikurikiza ikintu na kimwe mu bikubiye mu masezerano cyari cyagiranye na Rwanda Development Board.”

Mu ibaruwa Bwana Alain Goetz yigeze kwandikira Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ntiyigeze akomoza ku misoro abereyemo u Rwanda ahubwo ‘yivugiye ku bindi.’

Yavuze ko Ikigo Ngali Holdings hari abafatanyabikorwa ba Aldabra kibereyemo umwenda wa miliyoni 15$ w’amabuye y’agaciro itabahaye.

Nta nyandiko n’imwe turabona yerekana ishingiro ry’ibi.

Francis Gatare avuga ko ntacyo u Rwanda rutakoze ngo rworohereze uriya mushoramari ariko arinangira

Ikindi ni uko yavuze ko Ngali Holdings igomba kumuha miliyoni 1$ y’ingurane y’uko imwe mu migabane yari ifite muri Aldabra yayihaye ikindi kigo kitwa Hills Metals LTD kandi bitari biri mu masezerano bagiranye mbere.

Hari Ibyo LONI imushinja…

Hari itsinda ry’abakozi ba LONI( UN) bigeze kugeza kuri Leta y’u Rwanda inyandiko z’uko hari raporo babonye zivuga ko ibikorwa bya Alain Goetz muri Congo- Kinshasa byo gucukura amabuye y’agaciro byagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bihakorerwa.

Ibi byatumye Leta y’u Rwanda itangira kumva ko uriya mushoramari adakurikiza amabwiriza y’imikorere iciye mu mucyo.

LONI ishinja Alain Goetz gukoresha zahahu yavuye mu biganza byamennye amaraso

Umwe mu bashakashatsi ba LONI aherutse kubwira Africa Report ko hari zahabu Ikigo cya Alain Goetz gitumiza mu bice bya Congo Kinshasa biberamo imirwano, yagezwa i Dubai ikavangwa n’iyavanywe ahandi mu rwego rwo kuyikuraho icyo cyasha.

Iyo birangiye yoherezwa mu Busuwisi

Kugira ngo iriya zahabu iboneke igere i Dubai hari abakomisiyoneri babijyamo k’uburyo bigora za Leta kumenya ko iriya zahabu yaturutse mu biganza byanduye.

Hejuru y’ibi kandi Taarifa yamenye ko hari umuvandimwe wa Bwana Goetz nawe ufite uruganda rutunganyiriza zahabu mu Bubiligi uherutse gukatirwa gufungwa amezi 18 n’Urukiko rw’i Antwerp nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza imisoro.

Reuters ivuga ko iki gifungo cyagizwe igifungo gisubitswe.

Urukiko rwakatiye  Sylvain Goetz kiriya gifungo nyuma yo kubona ko yakoranye  na mwene Se Alain Goetz bashyiraho uburyo bwo gukwepa imisoro yavaga muri zahabu bacuruje hagati y’umwaka wa 2010 n’umwaka wa 2011.

Igitangaje ni uko iriya zahabu bayicuruzaga na mwene wabo witwa Tony Goetz uba mu mujyi wa Antwerp.

Tony Goetz  yishyuye miliyari 1 y’ama Euro yavuye muri zahabu yacukuye hagati y’umwaka wa 2010 n’umwaka wa 2011 ariko anyereza andi angana na miliyoni 9.2 z’ama Euro nk’uko urukiko rwabitahuye.

Urukiko rwaciye uruganda rw’uriya munyemari indishyi ingana n’ibihumbi 99 bw’ama Euros.

Ibi byose byatumye Leta y’u Rwanda itangira kugira amakenga mu bunyangamugayo bw’abayobozi ba kiriya kigo.

Aya makenga yatumye Ngali Holdings isaba Goetz ko hashyirwaho ikigo kihariye cyakorana nayo kugira ngo yirinde kuzagirwaho ingaruka n’ibihano byashoboraga gufatirwa kiriya kigo.

Ikibazo cyo muri Uganda

Mu mwaka wa 2019, hari toni 7.4 za zahabu zifite agaciro ka miliyoni 300 $ zavuye muri Venezuela kugira ngo zitunganyirizwe muri Uganda.

The Wall Street Journal yanditse ko zaje mu ndege ebyiri z’Abarusiya zururukira ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Goetz yari yakoranye gahunda(deal) na Perezida wa Venezuela, Bwana  Nicolás Maduro  kugira ngo amutunganyirize iriya zahabu yari yamubanye nyinshi.

Ikibazo ni uko hari ibilo bimwe mu byari bigize ziriya toni za zahabu byari byarageze mu mutungo wa Maduro mu buryo budakurikije amategeko nk’uko raporo za Amerika zibyemeza.

Ubwo Leta y’u Rwanda yabonaga ibi byose, yatangiye kubwira Goetz ko iri gushidikanya ku mikorere ye iciye mu mucyo, imusaba gucisha ibintu mu mucyo ariko abirenza ingohe.

Byaje kuba ngombwa ko Ngali Holdings ihagarika imikoranire na kiriya kigo.

Francis Gatare yabwiye Taarifa ati: “ Mu Rwanda ntitwakorana n’abantu bica amategeko.”

Alain Goetz twaramubajije…

Taarifa yahagamagaye  Alain Goetz ngo agire icyo avuga kuri ibi byose adusubiza mu ijambo rimwe ry’Icyongereza ati: “ No Comment”

Ngo ‘nta cyo yabivugaho’.

Francis Gatare we yemeza ko u Rwanda rwashatse gukorana neza n’uriya mushoramari ariko ngo we ntiyabishatse none reba uko birangiye!

Hagati aho, ku rubuga rwa Aldango handitswe ko iby’uko Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda cyafatiriye imitungo y’ikigo cye  atari byo.

Haranditse hati: “ Aldango LTD  Ntigurishwa”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version