Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko ibipimo bifatwa bigaragaza ko mu Rwanda hari coronavirus yihinduranyije yo mu bwoko bwa Delta, ari nayo irimo gutuma abarwara COVID-19 baba benshi kurusha uko byari bisanzwe.
Coronavirus zahoze zifite amazina ajyanye n’ibihugu zagaragayemo mbere aheruka guhindurwa, zihabwa amazina ajyanye n’inyuguti z’Ikigereki. Iyo mu Bwongereza yiswe Alpha, iyo muri Afurika y’Epfo yitwa Beta, iyo muri Brazil yitwa Gamma naho iyo mu Buhinde yitwa Delta. Ubu ya Delta yamaze kubyara Delta Plus.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavugiye kuri RBA ko ibimenyetso abasangwamo uburwayi barimo kugaragaza bitandukanye n’ibyari bimenyerewe.
Ati “Birashoboka ko [virus zihinduranyije] zaba zihari, kandi uko bigaragara mu bipimo turimo gukora, ibimenyetso simusiga bitwereka ko Delta ihari mu Rwanda turabibona. N’ubukana bw’indwara, n’iyo uganiriye n’abaganga ukuntu bavugana n’abarwayi, araza akubwira ati ‘umurwayi w’ubungubu wa COVID aza afite ibindi bimenyetso tutakundaga kumva mbere aho dusuzumira abarwayi.”
“Bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije, ni ubwa mbere twumvise icyo kimenyetso, bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, guhumeka bigoye, bivuze ngo ni bwa bukana bw’iyi covid yihinduranyije ya Delta.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, aheruka kuvuga ko Delta, ukwihinduranya kubiri kwayo gutuma yihuta cyane kurusha izindi mu kwandura, ku buryo niba umuntu umwe yanduzaga undi umwe, arimo kwaduza abantu bane.
Naho niba umuntu yanduzaga undi mu gihe cy’iminota 15 bicaranye, umuntu wanduye Coronavirus ya Delta ashobora kumwanduza mu masegonda 15.
Minisitiri Ngamije yavuze ko ari nayo irimo gutuma ubwandu bwiyongera, kuko mu gihe mbere byafahe amezi abiri kugira ngo haboneke ubwandu bwo hejuru, ubu byafashwe ibyumweru bine gusa, imibare ihita itumbagira.
Kugeza ubu u Rwanda rurimo kubona abarwayi basaga 800 ku munsi, n’abapfa basaga 10.
Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo ubwandu burakwirakwira mu buryo bworoshye cyane.”
Yavuze ko iyo bigeze ku bantu badakingiwe ibyago byo kuremba no gupfa biba byinshi, cyane cyane iyo bigeze ku bantu bakuze.
Yakomeje ati “Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo inkingo ziboneke, ariko igihe zitaraboneka abantu nibirinde, naho ubundi barakuzanira indwara iguhitana.”
Abamaze gukingirwa mu Rwanda basaga ibihumbi 392. Abanduye barenga ibihumbi 45 mu gihe abapfuye ari 507 barimo 16 bapfuye kuri uyu wa Gatatu.