Abibisha Ikoranabuhanga Batse Abibwe Ibyabo Miliyoni 350$ Ngo Babirekure

Imibare itangazwa na na Polisi mpuzamahanga, Interpol, ivuga ko mu mwaka wa 2020 abakora ubujura bukoresha murandasi( Hackers) batse za Leta n’ibigo byigenga miliyoni 350$ kugira ngo badohore barekure ibyari byibwe.

Ni nk’incungu baka bagamije ko bahabwa amafaranga kugira ngo barekure ibintu runaka birimo amakuru cyangwa ibindi bintu by’agaciro baba bashoboye gufunga kugira ngo ba nyirabyo batabikoresha.

Kubera ko aba ari amakuru afite agaciro, ibigo byayibwe byemera kwihyira amafaranga bisabwa yose kugira ngo birebe ko ariya makuru yarekurwa, akongera gukoreshwa.

Polisi mpuzamahanga ivuga ko mu mwaka wa 2020 bariya bajura bashoboye kwaka za Leta n’ibigo byikorera miliyoni 350$ ni ukuvuga 311% ugereranyije n’ayo batse umwakwa wa 2019.

- Advertisement -

Nk’uko abayobozi muri Polisi mpuzamahanga babivuga, ikibabaje ni uko abakora buriya bujura basa n’aho bakorera ku karubanda kandi ntihagire ubakoma imbere.

Bicara kuri mudasobwa zabo bagakora akazi ko kwiba abandi kandi za Leta babamo zibizi, zikabakingira ikibaba.

Urugero ruheruka ni urw’abahanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa bo mu Burusiya bagabye ‘igitero kitarabaho mu mateka’ cyageze kuri mudasobwa z’ibigo birenga miliyoni hirya no hino mu bihugu 17 harimo n’ibyo muri Amerika.

Itangazamakuru ryo mu Burayi n’Amerika riherutse kwandika  ko bariya bahanga  b’Abarusiya bari gusaba ingurane ya miliyoni 70$ kugira ngo barasubize ibintu ku murongo.

Ibindi bigo byahuye n’akaga kubera biriya bitero byiganjemo ibyo muri Suède, Nouvelle Zélande, u Buholandi n’ahandi.

Abahanga bavugwaho gutegura no kugaba kiriya gitero ni abo mu itsinda ryitwa REvil.

Kugira ngo babigereho neza, babanje kwinjira muri gahunda za mudasobwa z’ikigo cyo muri Amerika kitwa Kaseya, iki kigo nicyo cyari gifatiye runini ibindi bigo byagizweho ingaruka na kiriya gitero.

REvil yamaze kwishyurwa miliyoni 11 $ ariko irashaka ko n’ayandi yose asigaye yishyurwa niba ba nyiri ubucuruzi bifuza gukomeza gukora neza.

Yashakaga  miliyoni 70 $ zuzuye, ni ukuvuga Miliyari 70 Frw.

Abakora buriya bujura bakoresha icyo bita Ransomware-As-A-Service , ubu bukaba uburyo bakoresha bagamije kwinjiza amafaranga menshi y’incungu baka ibigo.

Ibihugu 194 biri mu muryango wa Polisi mpuzamahanga birasabwa guhuza imbaraga mu gukumira ubu bujura no kurwanya ababukora.

Tariki 12, Nyakanga, 2021 hari Inama mpuzamahanga izahuza abakuriye Polisi mpuzamahanga mu bihugu bigize uyu muryango ikazigira hamwe iby’iki kibazo.

Abakora buriya bujura, akenshi baba bagamije ko abibwe babaha amafaranga kugira ngo babadohorere babasubize uburenganzira bwo gukoresha ibyabo cyangwa se bakabukora bagamije kwiba amabanga y’ibigo by’abakeba muri business.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version