Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Al Shabaab Iri Kwigarurira Uduce Twa Somalia Twinshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Iterabwoba

Al Shabaab Iri Kwigarurira Uduce Twa Somalia Twinshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2021 9:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko ingabo za Uganda zivuye mu gace ka Marianguwaay hafi y’ahitwa Lower Shebelle muri Somalia, bakahasigira ubutegetsi bw’i Mogadishu, abarwanyi ba Al Shabaab bahise bahigarurira.

Umuhango wo guhererekanya buriya burenganzira wari uyobowe na Brig Gen Don Nabasa wahaye Bwana Abdkadir Murshid Sidi uburenganzira bwo gusigara yita ku mutekano n’imibereho myiza y’abatuye kariya gace ayoboye.

Ubwo ziriya ngabo zavaga muri kariya gace, byahaye urwaho abarwanyi ba Al Shabaab bahita bahigarurira.

Uku kuhafata byatumye abantu bibaza niba abasirikare ba Somalia mu by’ukuri bafite ubushobozi bwo kurinda agace runaka k’igihugu cyabo kandi mu buryo burambye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abatuye muri uriya mujyi bavuga ko ubwo ingabo za Uganda zari zikihashingura ibirenge, abarwanyi ba Al Shabaab bahise bahigarurira, bahashinga amabendera yabo yirabura.

Guverineri w’iriya Ntara witwa Sidi anenga ingabo za Somalia ko zatinze kuhagera, bigatuma abarwanyi ba Al Shabaab bashinga ibirindiro.

Ibirindiro bya Marianguwaay Forward Operating Base byashinzwe mu mwaka wa 2014 hagamijwe gufasha abaturage gukora urujya n’uruza bava  Barawe na Marka berekeza i Low Shabelle.

Guverineri w’iyi Ntara Abdikadir Murshid Sidi avuga ko  mu gihe cyose  abasirikare ba AMISOM bakoreraga muri kariya gace, amahoro yari yose, bakaba barakurikiranaga ibyaberaga muri kariya gace byose kandi ngo hari umutuzo.

TAGGED:AbasirikarefeaturedGuverineriIngaboShabaabSomalia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bamwe Mu Rubyiruko Rw’U Rwanda Banengwa Kutumva Inama Z’Abakuru
Next Article Izindi Hoteli Na Resitora Zashyizwe Mu Zakira Abipimishije COVID-19 Gusa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?