Al Zawahiri Wari Wungirije Bin Laden Yishwe

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden yaraye yigambye igitero ingabo ze zagabye kuri Ayman Al Zawahiri wahoze ari uwa kabiri kuri Osama Bin Laden wari umuyobozi mukuru wa Al Qaida.

Uyu nawe yishwe mu mu mwaka wa 2011 mu gitero cy’abakomando b’Amerika bamusanze muri Pakistan ahitwa Abbottabad.

Joe Biden umaze iminsi mu muhezo kubera kwandura COVID-19, yavuze ko kwica Zawahiri ari intsinzi kuri Amerika bikaba n’ubutabera bwahawe abo mu miryango yaburiye ababo mu bitero Al Qaida yagabye muri Amerika Taliki 11, Nzeri, 2001.

Biden yigambye guhitana Zawahiri

Al-Zawahiri  yari umuhanga mu gutegura ibitero akaba n’umujyanama wa Bin Laden mu bya gisirikare.

Perezida w’Amerika yatangaje ko kwica Zawahiri bigomba kwereka Isi ko Amerika izahiga uwo ari we wese wigize umwanzi wayo kandi ko izabikora ishyizeho umwete no kudatezuka.

Ngo igihe cyose bizasaba n’amafaranga yose bizasaba azatangwa ariko uwo muntu cyangwa abo bantu bicwe.

Ati: “ Ubutabera bwatanzwe, umuyobozi w’ibyihebe yishwe. Ni ngombwa ko isi imenya ko uwo ari we wese wiyemeje kuduhemukira tuzamuhiga aho azaba ari hose n’icyo bizasaba cyose kizatangwa ariko aveho.”

Al-Zawahiri w’imyaka 71 yishwe arashwe ibisasu bya missiles bibiri  bita Ninja.

Ni missiles zarashwe na drones za CIA zari zimaze imyaka zimuhanze amaso ariko hategerejwe igihe nyacyo azaba ari ahantu hakwiye ho kumurasira.

Ubusanzwe  kugira ngo ziriya drones zirase umuntu bisaba igihe.

Iyo maneko zamaze kumenya aho ‘ashobora kuba’ aherereye, hakaba hari amakuru afatika yashingirwaho akazi kagakorwa, abakora mu kigo cya CIA kiri muri Virginia ahitwa Langley bohereza indege za drones mu kirere kiri mu butumburuke budakururwa n’ibyuma bita radars, ubundi cameras z’izo drones zigatangira kujya zifotora amafoto y’aho ukurikiranywe ari.

Amafoto arasesengurwa, hakarebwa niba koko uwo bashaka ari we, bakabikora binyuze mu byo bita facial recognition technology,  ibipimo byagaragaza ko uwo bashaka ari we, hanyuma hakigwa uko azaraswa.

reaper drone

Cameras zikurikirana ingendo uwo muntu akora, urujya n’uruza rwe haba mu rugo aho atuye cyangwa ahandi ajya atemberera.

Abakozi ba CIA mu biro byabo nibo baba bayobora ziriya drones zigaherekeza uwo muntu aho atarabukiye hose.

Iyo bimaze kwemezwa ko igihe cyo kurasa kigeze, basaba uburenganzira muri Minisiteri y’ingabo nayo ikabimenyesha mu Biro by’Umukuru w’igihugu, hombi babyemeza ubundi umuriro ukaka.

Maneko za CIA zari zimaze amezi atandatu zisuzuma neza niba koko uwo zibona mu mafoto n’amashusho ya cameras za drones zabo ari Ayman Al Zawahiri.

Mu masaha ya kare kare mu gitondo cyo ku Cyumweru nibwo Zawahiri yarashwe ahagaze ku ibaraza ari kota akazuba k’agasusuruko ka mu gitondo.

Ubusanzwe Drones zihiga umuntu nk’uko sakabaka iba icunga umushwi, ikaza ikawanura utamenye uko byagenze.

Ni nka wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘uwububa abonwa n’uhagaze.’

Umugore n’umukobwa ndetse n’abuzukuru ba Zawahiri bo ntacyo babaye.

Uyu mugabo yabaga mu nzu y’umukozi wo kwa Minisitiri w’ubutegesi bw’igihugu muri Guverinoma y’Abatalibani, aba akaba ari bo basigaye bayobora Afghanistan muri iki gihe.

Uwari umucumbikiye nawe arashakishwa na FBI kugira ngo igire ibyo imubaza.

Zawahiri ashinjwa no kugira uruhare mu bitero byagabwe kuri za Ambasade z’Amerika muri Kenya no muri Tanzania mu mwaka wa 1998.

Yari uwa kabiri kuri Laden

FBI yari yarashyizeho igihembo cya Miliyoni $ 25 ku muntu uzatanga amakuru azatuma Amerika yivugana Zawahiri.

Ku rundi ruhande, abayobozi ba Afghanistan batangaje ko kiriya gitero cyabaye ariko ko bacyamagana.

Umuvugizi wa Guverinoma yabo witwa Zabihullah Mujahid yavuze ko ibyo Amerika yakoze ari ukwica amategeko mpuzamahanga agenga ubusugire bw’ibihugu.

Al-Zawahiri yicishijwe missiles zifite ikoranabuhanga ryo kwica umuntu hakoreshejwe imbaraga mu bugenge bita ‘kinetic energy.’

Imbaraga bita kinetic energy ni imbaraga ikintu runaka kiba kifitemo iyo kitaritura ku kindi.

Urugero ni nk’uko wasanga umuntu ahagaze ukamusunaka imbaraga.

Ibilo asanganywe biri mu bigena ubwinshi bw’imbaraga amanukana ukabibara ushingiye no ku muvuduko ari bumanukiraho.

Imbaraga ari bugerane hasi aho ari bwiture zikomeza kuba zazindi uwamusunitse yakoresheje keretse umuvuduko ahanukanye uramutse wiyongereye cyangwa ukagabanuka.

Missiles barashe Zawahiri zitwa R9X Ninja  missiles zikaba zifite n’ikoranabuhanga rituma urashwe yicwa wenyine hakangirika n’ibintu bike mu bumukikije, ibyo bita ‘collateral damage.’

Ni ibisasu biraswa abantu bari mu bashakishwa bikomeye kurusha abandi.

Amakuru cameras za drones z’Amerika zahaga ba maneko ba CIA yerekanaga ko Zawahiri atajyaga asohoka mu rugo yari atuyemo i Kabul mu Murwa mukuru w’Afghanistan.

Taliki 01, Nyakanga, 2022 nibwo CIA yamenyesheje Biden ko bamenye neza ko Zawahiri aba muri kariya gace.

Bamuhamirije neza ko amakuru bakusanyije ari ayo kwizerwa cyane.

Nyuma yo kuyasuzumana ubwitonzi, Joe Biden yatanze uburenganzira bwo kurasa, hari taliki 25, Nyakanga, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version