Guverinoma Igiye Gushyira Miliyari Frw 5 Mu Kigega SACCO

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente amaze gutangariza Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ko Guverinoma yamaze guteganya Miliyari Frw 5 zo gushyira mu kigega giha abarimu inguzanyo kitwa Umwarimu SACCO.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ariya mafaranga ashyizweho  mu gihe Leta yongerereye abarimu umushahara bitewe n’impamyabumenyi bahemberwaga ho.

Mu byo Minisitiri w’Intebe yatangaje ko byemejwe mu rwego rwo gufasha abarimu kugira imibereho myiza, harimo ko umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yongerewe  Frw 50.849  ku mushahara utahanwa yahembwaga.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1)  yongerewe Frw 44.966  ku mushahara utahanwa  yahembwaga.

- Advertisement -

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0)  yongerewe Frw 74.544  ku mushahara  utahanwa yahembwaga.

Hongerewe kandi umushahara utahanwa w’abayobozi  b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu  bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku  bw’amasezerano.

Mu kiganiro cye, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard  Ngirente yanavuze aho urwego rw’uburezi rwavuye n’aho rugeze.

Mu burezi rusange, muri iki gihe ngo umunyeshuri ashobora guhitamo gukomereza  muri rimwe mu mashami  (combinations) 10 arimo aya  siyansi, ubumenyamuntu  n’indimi.

Mu rwego  rwo kunoza ireme ry’uburezi, byabaye ngombwa ko amashuri agabanywa ava kuri 17 ubu aba 10.

Muri iki gihe kandi  Minisitiri w’Intebe yavuze ko umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ashobora guhitamo gukomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Level 3-5).

Ahitamo imwe muri porogaramu 30 zigishwa.

Zimwe muri zo ni  ikoranabuhanga rya mudasobwa  (ICT, Software development, artificial  intelligence. N’izindi)

Yiga kandi na Tekiniki zikoreshwa mu nganda,  ubuhinzi bugezweho, ubukanishi  n’ububaji.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko  mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi  mu mashuri abanza n’ayisumbuye guhera mu mwaka wa 2017 kugeza ubu hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri  26.890

By’umwihariko, mu gihugu hose, kuva mu 2020,  hubatswe  ibyumba by’amashuri  Guverinoma  yashyizeho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22.505 ndetse n’ibyumba by’amashuri y’imyuga  n’ubumenyi ngiro 279.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Ngirente yavuze ko kongera ibyumba by’amashuri  byajyanye no kongera umubare  w’abarimu.

By’umwihariko, mu 2021-2022,  Guverinoma yashyize mu myanya  abarimu bashya 28.512 mu mashuri abanza n’abarimu 13.889 mu mashuri yisumbuye.

Ibyo bizatuma umubare w’abana  umwarimu umwe yigisha ugera kuri 52  (52:1) nk’uko biteganyijwe mu mwaka wa  2023/24, uvuye kuri 59:1 muri 2021.

Biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri  wa 2022/23, umubare w’abarimu uzongerwaho abarimu 13.058.

Yunzemo ko mu rwego rwo gukomeza kuzamura  ireme ry’uburezi, amashuri nderabarezi  yakira abanyeshuri batsindiye ku manota  yo hejuru.

AGuverinoma  ibishyurira kimwe cya kabiri (½)  cy’amafaranga y’ishuri kugira ngo  ibashishikarize kwitabira ari benshi  umwuga w’uburezi.

Umwaka w’amashuri 2020/21  abarimu bo mu mashuri  abanza n’ayisumbuye 267  ndetse n’abarimu 281 mu  2021/22, bahawe buruse( bishyuriwe amafaranga y’ishuri na Leta)batazishyura ibafasha kwiga  amasomo muri Kaminuza y’u  Rwanda, Ishami ry’Uburezi.

Kuva mu 2017 kugeza ubu,  hamaze gutangwa ibitabo  11.915.397  mu mashuri abanza  bijyanye n’amasomo  anyuranye.

Umunyeshuri urangije  amashuri abanza ahitamo  ibigo bine aho kuba bibiri nk’uko  byahoze.

Avuga kandi ko urangije  icyiciro cya mbere  cy’amashuri yisumbuye ahitamo ibigo bitandatu aho kuba  bibiri nk’uko byari bimeze  mbere.

Mu gushyira mu bikorwa  gahunda yo kugaburira  abana ku mashuri, kuva mu 2017 kugera ubu(2022) hubatswe ibikoni 2.612  mu mashuri abanza ndetse  no mu mashuri amwe n’amwe  yisumbuye.

Mu rwego rwo kugaburira abana ku ishuri, amafaranga Leta yatanze yavuye kuri miliyari Frw 35 mu mwaka wa  2021/22 ubu ikaba igeze kuri  miliyari Frw 42 muri uyu mwaka  wa 2022/23, bivuze inyongera ya 20%.

U Rwanda kandi ngo rwakiriye  abarimu 63  batanzwe n’Umuryango w’Ibihugu  bikoresha Ururimi rw’Igifaransa  “Organisation Internationale de la Francophonie” (OIF).

Guverinoma y’u Rwanda kandi irimo gukorana  na Zimbabwe kugira ngo izahe u Rwanda abarimu 477  bazafasha mu kuzamura urwego rw’uburezi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze kandi ko no mu cyiciro cy’amashuri  y’imyuga n’ubumenyingiro,  amasomo yayongereye.

Hashyizwemo amasomo ya  siyansi, uburere mboneragihugu  n’Igifaransa.

Muri ayo mashuri,  amatsinda y’ibyigwa (grades) agera kuri 52, abarirwamo udushami 107 (programs).

Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo  gushaka abarimu no kubashyira mu  myanya, guhera mu 2021, bikorwa  hifashishijwe ikoranabuhanga (e-recruitment system).

Abarimu 6.199 bo mu mashuri abanza n’abandi  3.435 mu mashuri  yisumbuye bashyizwe mu myanya hifashishijwe iryo koranabuhanga.

Ikindi kandi  ni uko  abarimu  bafashwa kubona inguzanyo ku nyungu ntoya (ya  11%) binyuze muri Koperative  yabo Umwalimu SACCO.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu kiganiro n’Abadepite

Kuva mu 2017, kugera  muri Kamena 2022,  abanyamuryango b’iyi  koperative bamaze guhawe inguzanyo ya Frw  362.843.049.394.

Kuva mu 2018, hatanzwe  kandi mudasobwa 15.085  ku barimu.

Umubare  w’amashuri afite ahantu abanyeshuri bigira mudasobwa(computer labs) kugeza ubu ni 433 mu mashuri yisumbuye na  239 mu mashuri y’imyuga  n’ubumenyingiro.

Ibi ngo bizatuma igipimo cy’amashuri  abanza akoresha mudasobwa gikomeza kuzamuka kikazagera kuri 89,1% kivuye kuri 69%  mu mwaka wa 2017  ndetse no kuri 86,1% mu  mashuri yisumbuye  mu mwaka wa 2023/24.

Mu mashuri abanza, hatanzwe  n’ibikoresho bifasha kwiga imibare  na siyansi “Mathematics kits”  3.919 na za “Science kits” 1.291.

Hanatanzwe udufuka turimo ibikoresho abiga imibare bifashisha bita  “Mathematics kits”  tugera kuri 573 na z’udukoresho turimo ibikoresho by’abiga science bita  “Science kits” tugera kuri 646 mu mashuri yisumbuye.

Nguko uko urwego rw’uburezi ruhagaze mu Rwanda ushingiye ku byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version