Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Alexandre Geniez Yegukaye Agace Ka Mbere Ka Tour du Rwanda 2022
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Alexandre Geniez Yegukaye Agace Ka Mbere Ka Tour du Rwanda 2022

admin
Last updated: 20 February 2022 2:26 pm
admin
Share
SHARE

Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies yo mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022, akoresheje iminota 4’41”65, aho abasiganwa bazengurutse Kigali Arena mu ntera ya kilometero 4.

Kuri iki Cyumweru nibwo Tour du Rwanda 2022 yatangiye, mu gace ka mbere abakinnyi 89 basiganwa buri wese agenda wenyine, harebwa ibihe bakoresheje.

Ni irushanwa rizemeza usimbura umunya-Espagne Cristian Rodriguez na we wo mu ikipe TotalEnergies, wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize.

Ntabwo muri uyu mwaka yitabiriye, ku buryo ikipe ye izaba icungira cyane kuri Alexandre Geniez w’imyaka 33 wegukanye umwenda w’umuhondo kuri iki cyumweru.

Ku mwanya wa kabiri haje Restrepo Valencia Jhonathan ukinira Drone Hopper – Androni wakoresheje iminota 4’47’’34, bivuze ko uwa mbere yamueushije imiota 4’69’’. Ku mwanya wa gatatu haje undi mukinnyi wa TotalEnergies, Dujardin Sandy, we wakoresheje iminota 04’48’’28.

U Rwanda muri iri rushanwa rihagarariwe n’amakipe abiri, ikipe y’igihugu na Benediction Ignite. Rufitemo abakinyi 12.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Uhiriwe Byiza Renus waje ku mwanya wa 25, akoresheje iminota 5’01’’54, aho ku gihe uwa mbere yakoresheje we yarengejeho amasegoda 20’09.

Iri rushanwa rizakomeza kuri uyu wa Mbere abakinnyi berekeza i Rwamagana, mu ntera ya kilometero 148.3.

Iri rushanwa rizamara icyumweru abakinnyi basiganwa intera ya kilometero 937.

Uko abakinnyi barushanyijwe ku munsi wa mbere

Uko irushanwa rizagenda

  • 20/02/2022 : Agace ka mbere : Kigali Arena – Kigali Arena (4.0km)
  • 21/02/2022 : Agace ka kabiri: Kigali – Rwamagana (148.3km)
  • 22/02/2022: Agace ka gatatu: Kigali (MIC) – Rubavu (155.9km)
  • 23/02/2022: Agace ka kane: Kigali (Kimironko) – Gicumbi (124.3km)
  • 24/02/2022: Agace ka gatanu: Muhanga – Musanze (124.7km)
  • 25/02/2022: Agace ka Gatandatu: Musanze – Kigali (152.0km)
  • 26/02/2022 : Agace ka karindwi : Kigali – Kigali (152.6km)
  • 27/02/2022 : Agace ka munani : Kigali – Kigali (75.3km). Ni wo munsi wa nyuma w’irushanwa, rikazatangiriza kuri Canal Olympia ari naho rizasorezwa.
TAGGED:Alexandre GeniezfeaturedTour du Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ethiopia Yatangiye Kubyaza Amashanyarazi Urugomero Rwa Mbere Runini Muri Afurika
Next Article Umwamikazi Elizabeth II Yanduye COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?