Alexandre Geniez Yegukaye Agace Ka Mbere Ka Tour du Rwanda 2022

Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies yo mu Bufaransa ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022, akoresheje iminota 4’41”65, aho abasiganwa bazengurutse Kigali Arena mu ntera ya kilometero 4.

Kuri iki Cyumweru nibwo Tour du Rwanda 2022 yatangiye, mu gace ka mbere abakinnyi 89 basiganwa buri wese agenda wenyine, harebwa ibihe bakoresheje.

Ni irushanwa rizemeza usimbura umunya-Espagne Cristian Rodriguez na we wo mu ikipe TotalEnergies, wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize.

Ntabwo muri uyu mwaka yitabiriye, ku buryo ikipe ye izaba icungira cyane kuri Alexandre Geniez w’imyaka 33 wegukanye umwenda w’umuhondo kuri iki cyumweru.

- Advertisement -

Ku mwanya wa kabiri haje Restrepo Valencia Jhonathan ukinira Drone Hopper – Androni wakoresheje iminota 4’47’’34, bivuze ko uwa mbere yamueushije imiota 4’69’’. Ku mwanya wa gatatu haje undi mukinnyi wa TotalEnergies, Dujardin Sandy, we wakoresheje iminota 04’48’’28.

U Rwanda muri iri rushanwa rihagarariwe n’amakipe abiri, ikipe y’igihugu na Benediction Ignite. Rufitemo abakinyi 12.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Uhiriwe Byiza Renus waje ku mwanya wa 25, akoresheje iminota 5’01’’54, aho ku gihe uwa mbere yakoresheje we yarengejeho amasegoda 20’09.

Iri rushanwa rizakomeza kuri uyu wa Mbere abakinnyi berekeza i Rwamagana, mu ntera ya kilometero 148.3.

Iri rushanwa rizamara icyumweru abakinnyi basiganwa intera ya kilometero 937.

Uko abakinnyi barushanyijwe ku munsi wa mbere

Uko irushanwa rizagenda

  • 20/02/2022 : Agace ka mbere : Kigali Arena – Kigali Arena (4.0km)
  • 21/02/2022 : Agace ka kabiri: Kigali – Rwamagana (148.3km)
  • 22/02/2022: Agace ka gatatu: Kigali (MIC) – Rubavu (155.9km)
  • 23/02/2022: Agace ka kane: Kigali (Kimironko) – Gicumbi (124.3km)
  • 24/02/2022: Agace ka gatanu: Muhanga – Musanze (124.7km)
  • 25/02/2022: Agace ka Gatandatu: Musanze – Kigali (152.0km)
  • 26/02/2022 : Agace ka karindwi : Kigali – Kigali (152.6km)
  • 27/02/2022 : Agace ka munani : Kigali – Kigali (75.3km). Ni wo munsi wa nyuma w’irushanwa, rikazatangiriza kuri Canal Olympia ari naho rizasorezwa.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version