Alpha Blondy Yabwiye Abanyaburayi Ko Aribo Bateza Iterabwoba Ku Isi

Umuhanzi w’umunya Côte d’Ivoire Alpha Blondy wamamaye ku isi mu njyana ya Reggae yabwiye TV 5 Monde ko ibibazo Afurika ifite ahanini byakuriwe n’Abanyaburayi, by’umwihariko Abafaransa.

Blondy abivuze mu gihe kimwe mu bihugu bituranye n’icye kiri gushaka kwipakurura Ubufaransa kikihitiramo gukorana n’uwo gishaka.

Icyo gihugu ni Niger.

Alpha Blondy yabwiye TV 5 Monde ati: “ Nimwe muteza intambara zose, hanyuma mukaza kuduteza rwaserera muri Afurika binyuze mu gukoresha abakora iterabwoba mwahaye intwaro ngo batumare. Abo bakora iterabwoba si Abanyafurika; ni abantu mwiremeye mubohereza iwacu ngo batubuze amahwemo.”

- Advertisement -

Mu mvugo yumvikanamo uburakari no gushimangira ibyo avuga, Alpha Blondy yavuze ko iyo Abanyafurika babuze amahwemo, Abanyaburayi babyinira ku rukoma kuko babona uko babasahura.

Avuga ko amagambo ye agenewe mbere na mbere Ubufaransa na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ashinja ibi bihugu kuba intandaro y’ubukene bwabaye karande muri Afurika kuko ari byo byashyizeho uburyo burambye bwo kubuza Afurika kwigobotora ubukene ngo nayo ijye imbere.

Ngo ubukene Afurika irimo muri iki gihe ni ikintu cyatekerejweho neza, gihabwa umurongo kugira ngo uyu mugabane w’Abirabura uzakomeze gutegera abandi amaboko.

Atanga urugero rw’uko kuva ubucakara bwakorewe Abanyafurika bwatangira kugeza buhagaritswe, isi yashyizeho uburyo bukomeye bwo kubuza ko ubukire busaranganywa  ngo bugere no muri Afurika.

Yunzemo ko kimwe mu byerekena ko ibyo avuga ari ukuri ari uko n’ubu hakiri Abirabura bemera guhara amagara bakajya mu bwato budashobora kubatwara bose uko bakabaye, bakemera kurohama bahungira ubukene i Burayi.

Ngo bemera kujya kuba abacakara b’Abanyaburayi aho kugira ngo bicirwe n’inzara muri Afurika.

Yabajije umunyamakuru wa TV 5 Monde witwa Patrique ati: “ Ese Patrique, wowe ubona bikwiye ko abaturage batuye umugabane w’Afurika bagombye kuba bagisaba imfashanyo y’ibiribwa?”

Ntiyumva ukuntu Perezida wa Senegal na bagenzi be baherutse kujya gupfukama kwa Putin ngo abahe ingano zo guha abaturage babo.

Uyu muhanzi uri mu bubashywe kurusha abandi muri Afurika avuga ko bitumvikana ukuntu Abanyafurika bagisaba Abanyaziya umuceri nk’aho batagira amazi ahagije n’ibishanga byo kuwuhinga!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version