Xi Jinping Agiye Gusura Afurika Y’Epfo

Mu Cyumweru kizatangira taliki 21, Kanama, 2023 Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping azajya muri Afurika y’Epfo kuganira na mugenzi we Cyril Ramaphosa. Azaboneraho no kwitabira n’Inama izahuza ibihugu byishyize hamwe mu iterambere bigize ikitwa BRICS.

Iri ni ihuriro ry’ubukungu ryatangijwe n’Ubushinwa, Uburusiya, Brazil n’Ubuhinde. Nyuma haje kwiyongeraho na Afurika y’Epfo kandi hari ibindi bihugu biri gusaba kuwujyamo birimo na Arabie Saoudite.

Iby’uko Perezida Xi azajya muri Afurika y’Epfo byaraye bitangajwe n’Umuvugizi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga witwa Hua Chunying.

Chunying avuga ko Perezida Ramaphosa ari we watumiye Xi ngo azamusure baganire, nyuma abonereho no kwitabira iriya nama.

- Advertisement -

Ramaphosa ashaka kuganira na Xi Jinping uko ibihugu byombi bwakomeza gukorana mu by’ubukungu no mu byo kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ari hirya no hino ku isi.

Inama ya BRICS izabera Johannesburg izigirwamo uko ibihugu biyigize byakomeza kuzamura urwego rw’ubukungu bwabyo bityo bikabiha kugira ijambo riruta iry’ibihugu bigize umuryango wa G7.

Iyi G7 (The Group of Seven) igizwe n’ibihugu birindwi bifite ubukungu buteye imbere kurusha ibindi ku isi.

Ibyo ni Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu nama ya BRICS izabera muri Afurika y’Epfo, Perezida Putin azayitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ikindi kidasanzwe kizabera muri iriya nama ni uko yatumiwemo ibihugu 69.

Uyu mubare ukubiyemo n’ibihugu byose by’Afurika.

Hagati aho Algeria, Arabie Saoudite, Argentine na Ethiopia byamaze gusaba ko byakwemererwa kujya muri BRICS.

Kwiyongera kw’ibihugu muri BRICS biha Ubushinwa imbaraga mu rugamba rwo kuba igihangange buhanganyemo n’Amerika.

Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko umutungo ibihugu bigize BRICS bifite, ungana na 26% by’umutungo wose w’isi kandi abaturage babyo ni 40% by’abatuye isi bose.

Soma indi bijyanye:

Ibihugu Kigize Ikitwa BRICS Bifite Umutungo Uruta Uw’Ibigize G7

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version