Alpha Blondy Yasohoye Indirimbo Ku Rwanda

Rastaman wo muri Côte d’Ivoire witwa Alpha Blondy yasohoye indirimbo avuga ko nta cyabuza izuba kurasira u Rwanda.

Avugamo ko ibihe bibi rwaciyemo rwamaze kubisiga inyuma, ubu rurangamiye ejo hazaza kandi heza.

Blondy avuga ko Abanyarwanda bamaze kwiyunga, basigaye bakorera hamwe kandi ko ibyo ari ingenzi mu kubaka igihugu.

Kuri we ngo nta cyabuza izuba kurasira izuba kubera ko rumeze neza.

Indirimo ya Alpha Blondy ifite inyikirizo ivuga ko ‘ntacyabuza izuba kwaka mu Rwanda.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version