Indege Y’Imizigo Ya RwandAir Yakoze Urugendo Rwayo Rwa Mbere Ipakiye

Ku wa Kane Taliki 15, Ukuboza, 2022 indege y’imizigo RwandAir iherutse kugura yakoreye urugendo rwayo rwa mbere ipakiye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Bimwe mu byo yari ipakiye harimo n’ibiribwa nka Avoka.

Amakuru dufite avuga ko iriya ndege yo mu bwoko bwa The B737-800SF ifite ubushobozi bwo kwikorera Toni 23.

Izajya ikora ingendo z’ubucuruzi hirya no hino mu Burayi no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

- Advertisement -

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing ishobira ibisanduku( containers) 11 bya rutura birimo ibicuruzwa.

Iri mu ndege zizwiho gutwara ibicuruzwa mu buryo butekanye kurusha izindi kugeza ubu.

Mu ntangiriro z’Ukuboza, Minisitiri Nsengimana  ushinzwe ubucuruzi n’inganda yari yavuze ko iriya ndege izunganira izindi  zisanzwe zitwara imizigo ariko zigatwara n’abagenzi.

Izafasha abacuruza ibintu bitandukanye birimo n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kujya bivanwa cyangwa bigezwa mu Rwanda bidahungabanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version