Alpha Rwirangira Mu Gitaramo Cya Mbere Atangiye Kuririmbira Imana

Uyu Munyarwanda wamamaye mu ndrimbo zisanzwe ariko vuba aha kaba yariyeguriye indirimbo zihimbaza Imana, avuga ko Taliki 23, Ukuboza, 2022 akorera muri Canada igitaramo gikomeye.

Ni igitaramo yise ‘Amashimwe concert’.

Ahamya ko kizashimisha abakunzi b’umuziki we, kandi ngo yizeye ko nabo bazakunda umuziki ururimbira Imana aherutse kwinjiramo.

Ateganya no kuzumvisha abafana be zimwe mu ndirimbo aherutse gushyira kuri album nshya nazo zihimbaza Imana.

- Advertisement -

Iyi album ye yise ’Wow’ ikaba igizwe n’indirimbo 12.

Kuva yatangira gukora indirimbo zihimbaza Imana nibwo bwa mbere akoze igitaramo.

Kwitabira iki gitaramo bizaba ari $100 ni ukuvuga Frw 100,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version