Uwazamuye Igihuha Ko Polisi Yazamuye Amande Yo Kuvugira Kuri Telefoni Yafashwe

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) ryeretse abanyamakuru abagabo babiri barimo umwe ishinja gukwiza ibihuha bivuga ko yazamuye amande ava ku Frw 10, 000 aba Frw 150,000.

Uyu yafatanywe n’umumotari wakoreshaga urutinga mu guhisha plaque ngo ibyuma bifata amafoto y’abarengeje umuvuduko wemewe bitamufotora.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police(SSP) Réné Irere yabwiye itangazamakuru ko uriya mumotari yari afite umwihariko mu byo yakoraga.

Ati: “…Uyu mumotari we asa n’ufite umwihariko kuko yari afite uburyo ahisha nimero ya Moto akoresheje urutsinga agira ngo atabasha gufatwa n’ibyuma bifotora (camera) mu gihe yabaga ayigezeho akayihinduriza.”

- Advertisement -
Senior Superintendent of Police( SSP) Rene Irere

Ku byerekeye umushoferi wakwije ibyo Polisi yise ibihuha, we yavuze ko uru rwego rwazamuye amande yari asanzwe ari  Frw 10,00 agera ku Frw 150,000.

Ngo ni ibihuha yakwije ku  mbuga nkoranyambaga.

Polisi ivuga ko yanditse atabaza avuga ko yarenganyijwe acibwa amafaranga menshi kandi adahuje n’ayo abandi bafashwe bavugira kuri telefoni batwaye bacibwa.

SSP Irere ati: “ Undi we wari umushoferi yakwirakwije ibihuha avuga ko amande yazamutse nyuma y’uko yandikiwe ku ikosa rihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 10Frw, nyamara we agakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, atabaza ko yaciwe ibihumbi 150Frw bitewe no kuvugira kuri telefone nyuma yo guhindura ubutumwa yahawe bumumenyesha ikosa n’ayo agomba kwishyura.”

Ubu butumwa bwakwijwe henshi bukura umutima bamwe

Yaburiye abakora amakosa n’ibyaha bitandukanye ko bazafatwa hifashishijwe uburyo butandukanye burimo camera zo mu muhanda no mu bufatanye n’abaturage batanga amakuru.

Polisi ivuga ko bombi bemera ibyaha bakurikiranyweho, bakavuga ko babyicuza kandi babisabira imbabazi.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version