Perezida Kagame Na Mugenzi We Uyobora Indonesia Mu Biganiro K’Umubano Urambye

Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Indonesia Perezida w’u Rwanda yaraye agariye na mugenzi we uyobora Indonesia witwa  Joko Widodo batinda k’umubano w’ibihugu byombi bifuza gushyira ku yindi ntera.

Muri Indonesia Perezida Paul Kagame yagiyeyo kwifatanya na bagenzi be bagize ikitwa G20 bari kuganira ku mibereho y’abatuye isi muri iki gihe.

Joko Widodo niwe uyoboye G20 muri iki gihe mu gihe Perezida Kagame we ayoboye NEPAD cyane cyane ihuriro ry’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ushingiye ku Muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ubwo yaganiraga na Widodo, Perezida Kagame yari kumwe na we mu igare ry’abanyacyubahiro batembera mu bisitani buri hafi aho.

- Kwmamaza -

Indonesia: Igihugu cy’ibirwa 17,000

Indonesia ni igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi ariko ikinini muri byo kikitwa Sumatra. Hari n’ibindi bibiri nabyo binini ari byo Java na Sulawesi.

Iherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya ndetse n’Umugabane wa Oceania, hagati y’Inyanja y’Abahinde n’iya Pacifique.

Ibirwa bigize Indonesia ni 17,000.

Indonesia( Ikarita@Generic Mapping Tools)

Ikindi ni uko iki gihugu ari icya kane gituwe n’abaturage benshi kuko kugeza ubu babarurwa mu bantu miliyoni 275 kikaba ku buso bwa kilometero kare1,904,569 ibi nabyo bikigira igihugu cya 14 kininin ku isi.

Abagituye benshi ni Abisilamu.

Kigabanyijemo Intara 37, zirimo Intara umunani zisa z’zigenga  mu rugero runaka.

Umurwa mukuru wa Indonesia witwa Jakarta ukaba Umurwa mukuru wa Kabiri ku isi utuwe n’abantu benshi.

Indonesia ikikiwe n’ibihugu bya Papua New Guinea, Timor y’i Burasirazuba, Malysia, Singapore( ku nyinja) Vietnam, Philippines, Australia, Palau n’u Buhinde.

N’ubwo ituwe cyane ariko, ifite n’ahandi hantu bagari hari ubutayu bunini cyane butuma iba igihugu cya mbere ku isi gifite urusobe rw’ibinyabuzima rwihariye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version