Amaboko Yabohoye U Rwanda Yongereye Ingufu- Mushikiwabo

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo yageneye ubutumwa Abanyarwanda abifuriza kugira umunsi mwiza wo kwibohora, abibutsa ko batagomba gutezuka ku iterambere biyemeje.

Ubutumwa yacishije kuri Twitter bwibukije abantu ko Inkotanyi z’ubu zirusha imbaraga izo baheruka kandi ko Abanyarwanda biyemeje kudatezuka ku iterambere ryabo.

Ati: “ Muri iki gihe twizihiza umunsi wo kwibohora kw’Abanyarwanda, mureke dusubize amaso inyuma turebe aho twavuye biduhe uburyo bwo guhanga amaso aho tujya. Amaboko yabohoye u Rwanda yongereye ingufu.”

Ubutumwa bwe burangira bwifuriza ababohoye u Rwanda kuzagira ishya n’ihirwe, abasabira imigisha y’Imana n’iy’abakurambere b’u Rwanda.

- Advertisement -

Mushikiwabo kandi yishimiye ko umunsi wo kwibohora w’u Rwanda n’ubwigenge bwarwo wahuriranye n’umunsi Abanyamerika baboneye mo ubwigenge bigobotoye Abongereza.

Yaranditse ati: “ Ni umunsi uvuze byinshi kuri njye kuko mu Rwanda niho navukiye, muri Amerika harokora ubuzima bwanjye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mushikiwabo wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, muri iki gihe ni Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, OIF.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version