Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amabuye u Rwanda Rwohereza Hanze Akomeje Kurwungura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Amabuye u Rwanda Rwohereza Hanze Akomeje Kurwungura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2023 3:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi, mine na gazi gitangaza ko mezi atatu ashize( Nyakanga-Nzeri)mu mabuye yose  u Rwanda rwohereje hanze, zahabu ari yo yarwinjirije  amafaranga menshi.

Muri Nyakanga, rwacukuye ingana n’ibilo 1,155 afite agaciro ka $73, 181, 036, muri Kanama rucukura ibilo 1,000 bifite agaciro ka $62, 156, 101 naho muri Nzeri rucukura ibilo 845 bifite agaciro $52, 676, 671.

Ibuye rya kabiri mu kwinjiza amadovize menshi ni Wolfram.

Muri Nyakanga hacukuwe ingana n’ibilo 237,116 bifite agaciro ka $ 3,040,783;  muri Kanama hacukururwa ibilo 198,409, bifite agaciro ka $ 2,663,971, muri Nzeri hacukurwa ibilo 218,802 bifite agaciro ka $ 2,711,206.

Ibuye rya gatatu mu kwinjiriza u Rwanda ni Coltan.

Iri buye muri Nyakanga, 2023 ryacukuwe ringana n’ibilo  189,183 bifite agaciro ka $ 8, 145, 587, muri Kanama, hacukurwa ibilo 141,658, bifite agaciro ka $ 5, 827, 562 n’aho muri Nzeri hacukurwa ibilo 208, 155 bifite agaciro ka $9, 313, 654.

Ku mwanya wa kane hatahirwa ibuye rya gasegereti.

Muri Nyakanga, 2023 hacukuwe ibilo 294, 717 bifite agaciro ka $ 5, 367, 704, muri Kanama hacukuwe ibilo 415, 482 bifite agaciro ka $6, 906, 567 n’aho muri Nzeri, 2023 hacukurwa ibilo 440, 176 bifite agaciro ka $ 6, 783, 099.

Andi mabuye muri Nyakanga yose yacukuwe angana ibilo 1, 210, 458 afite agaciro $ 1, 085, 647.

Muri Kanama hacukuwe angana n’ibilo 1, 219, 670 afite agaciro $ 1, 249, 889 n’aho muri Nzeri hacukuwe amabuye hamwe angana n’ibilo 739, 711 afite agaciro ka $713, 714.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye, mini na gazi ivuga ko muri rusange amabuye u Rwanda rwagurishije mu mahanga yiyongereye ku kigero cya 22.4% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi nk’ayavuzwe haruguru yaranze umwaka wa 2022.

Muri uyu mwaka yageze ku bilo 5, 516, 538 bifite agaciro ka $241, 823, 194 mu gihe mu mezi nk’ayo mu mwaka wa 2022 yari ibilo 4, 321, 566 bifite agaciro ka $ 197, 496, 029.

TAGGED:AgaciroAmabuyeColtanfeaturedGasegeretiUbukunguZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bunyoni Yabwiye Urukiko Ko u Rwanda Rwinjiye Muri Telefoni Ye Rutuma Afatwa
Next Article Kamonyi: Ibitaro Bya Remera Rukoma Birasabirwa Kuvugururwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Bunyoni Ararembye

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Ubumenyi N'Ubuhanga

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?