Amabuye Y’Agaciro Y’u Rwanda Akomeje Kurwinjiriza

Banki nkuru y’igihugu (BNR) na muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi basohoye raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2022, amabuye y’agaciro u Rwanda rwoherezwa mu mahanga yarwinjirije  miliyoni $683.

Ni hafi miliyari Frw  740 ni ukuvuga ko yazamutseho inyongera ya 52.3 %, ugereranyije na miliyoni $ 448 (hafi miliyari Frw 486 ) rwinjije mu mwaka wabanje(2021).

Zabahu ubwayo yinjirije u Rwanda agera kuri miliyoni $ 488, ni ukuvuga 71.5% y’amadovize yose u Rwanda rwinjije aturutse mu mabuye y’agaciro.

Uru rwunguko rwabonetse guhera mu Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2022.

- Advertisement -

Ni inyongera ya 55.5 % ugereranyije na miliyoni $ 314 rwari rwinjije guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2021.

Ku bijyanye n’ingano ya zahabu u Rwanda rwohereza mu mahanga, nayo yariyongereye kuko yavuye kuri toni esheshatu(6) mu mwaka wa 2021 igera kuri toni umunani (8) mu mwaka wa 2022.

Iby’iri zamuka riherutse gutangazwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Uzziel Ndagijimana ubwo  yagezaga kuri Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni mu minsi mike ishize.

Icyo gihe yasesenguraga  ibijyanye n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko uko kwiyongera mu gaciro kwa zahabu y’u Rwanda kwaturutse  muri gahunda yo kuyohereza yabanje kongererwa agaciro, hakiyongeraho ibiciro bya zahabu ku isoko mpuzamahanga byarazamutseho 2.8 %.

Andi mabuye y’agaciro arimo Gasegereti, Wolframite na Coltan, yinjirije u Rwanda miliyoni $186.3 kuko rwohereje mu mahanga amabuye y’ubu bwoko apima Toni 7.844.

Minisiteri Dr.Uzziel Ndagijimana

Hari hagati ya Mutarama-Ugushyingo 2022.

Bivuze ko yiyongereyeho 42.2%, ugereranyije na miliyoni $ 131 u Rwanda rwinjije guhera muri Mutarama-Ugushyingo, 2021.

Icyo gihe rwari rwagurishije mu mahanga Toni 6.235.

Andi mabuye y’agaciro atararondowe amazina, yinjirije u Rwanda agera kuri miliyoni $7.9 guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2022, mu gihe yari yinjiye agera kuri miliyoni $3  muri 2021 mu mezi nk’ayo n’ubundi.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko muri rusange ayo u Rwanda rwinjije yaturutse mu byo rwohereje mu mahanga guhera muri Mutarama-Ugushyingo 2022, yazamutseho 39.4% ugereranyije n’ayo rwinjije muri ayo mezi 2021.

Avuga ko kwiyongera kw’amadovize u Rwanda ruvana mu byo rwohereza hanze byaturutse ku kuba byariyongereyeho 19.1% ndetse no ku kuzamuka kw’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version