Tshisekedi Mu Mugambi Wo Gukorana Na SADC Ku Kibazo Cya M23

N’ubwo itarerura ngo itangaze ko yivanye mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC, Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri gukora uko ishoboye  ngo ikorane na Angola na Afurika y’Epfo.

Abasesengura bavuga ko i Kinshasa bari gutegura uburyo bwiza bwo kuva muri EAC bagakorana na SADC.

By’umwihariko, intego ni ukureba uko iyo mikoranire yarushaho kongerwamo imbaraga mu bukungu no mu by’umutekano k’uburyo biramutse bibaye ngombwa, SADC yaza gufasha DRC mu ntambara isa n’iyayinaniye irwana na M23 mu Burasirazuba bwayo.

Itangazamakuru ryo muri DRC rivuga ko Perezida Tshisekedi yamaze kwanzura ko nta kintu gifatika kizava mu masezerano y’i Nairobi.

- Advertisement -

Ndetse ngo ibiherutse kubera i Nairobi byasize ahebuye.

Kuva ubwo yahise atangira ‘undi mugambi’ wo kureba uko yakorana n’abandi mu kwivuna M23.

Muri abo bandi bavugwa, ku mwanya wa mbere havugwa SADC cyane cyane ibihugu bya Angola na Afurika y’Epfo.

Ibi bitangazwa n’ikinyamakuru kitwa EcoNews.

Iki kinyamakuru kibishingira ku ngingo y’uko nyuma y’uko inama y’i Bujumbura irangiye( hari hashize amasaha 48 gusa) yahise ajya muri Congo-Brazzaville guhura na Denis Sassou Nguesso ahavuye akomereza muri Angola guhura na Perezida Joao Lourenco birangira ageze n’i  Cape Town aganira na  Cyril Ramaphosa.

Ibi byose yabikoze mu munsi umwe.

Ntibisanzwe ko Umukuru w’igihugu asura ibihugu bitatu mu munsi imwe.

Mu gihe yasuraga ibyo bihugu, abaturage b’igihugu cye cyane cyane ab’i Goma barigarambyaga bamagana ingabo za EAC bashinjaga ko zikingira ikibaba abarwanyi ba M23.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC iherutse kubera i Bujumbura, isaba ko ubutegetsi bw’i Kinshasa buganira na M23 kandi iyo imyanzuro yose igashyirwa mu bikorwa uko yateguwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version