Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda mu mwaka wa 2024 Miliyoni $ 502 mu gihe mu mwaka wa 2023 bohereje Miliyoni $505.
Bivuze ko habayeho kugabanukaho Miliyoni $3 mu mwaka umwe.
Miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika ni Miliyari Frw 1.5, akaba amafaranga menshi kuko ashobora kubaka amashuri cyangwa ibigo nderabuzima mu cyaro, akaba yanakoreshwa mu kwegereza amazi abaturage.
Birumvikanisha ko igabanuka rya Miliyoni $3 ari rinini ku bukungu buto ariko bwiyubaka nk’ubw’u Rwanda.
Icyakora umusanzu Abanyarwanda baba mu mahanga batanga ku iterambere ry’u Rwanda muri rusange urashimwa.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye ati: “Akomeje kwiyongera ku gipimo gishimishije”.

Yungamo ko abashoramari bo hanze y’u Rwanda mu mwaka wa 2024 barushoyemo Miliyoni $ 573 mu 2024 mu gihe mu mwaka wa 2023 bari barushoyemo Miliyoni $ 458.
Mu mwaka wa 2020, ishoramari ryabo mu Rwanda ryari Miliyoni $ 274 n’aho mu mwaka wa 2021 riba Miliyoni $ 379, mu wakuriyeho ari wo 2022 rigera kuri miliyoni $ 461.
Muri rusange BNR ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ubwo bugihura n’imbogamizi zishingiye ku bibera ku isi bikunze kugira ingaruka ku bukungu bwarwo nk’igihugu gikennye.