Umukino Wa Man Utd Na Liverpool Wasubitswe Kubera Imyigaragambyo

Abafana ba Manchester United F.C bakoze imyigaragambyo binjira muri stade Old Trafford mbere y’umukino na Liverpool F.C, bituma usubikwa.

Bashinja abaherwe bagize umuryango wa Glazer ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba barungutse miliyari nyinshi z’amadolari kuva bagura Manchester United, ariko ntibakore ibishoboka ngo igumane igitinyiro yahoranye.

Ubwo abafana bageraga muri Old Trafford bacanye imiriro, bituma stade ihita ifungwa mu gihe yiteguraga kwakira umukino mu masaha make.

Abakinnyi biteguraga umukino na Liverpool F.C wagombaga gutangira 17:30 bagumye muri Lowry Hotel, ntibahita bajya ku kibuga.

- Advertisement -

Hahise hakorana inama hibazwa niba umukino uba nyuma y’uko abafana bari binjiye muri Stade kandi bitemewe, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Hemejwe ko umukino uba wigijwe inyuma, ariko haza gufatwa icyemezo ko usubikwa.

Imyigaragambyo ikomeje kuba guhera ubwo mu minsi ishize Manchester United yinjiye mu makipe 12 yari yatangije irushanwa ryiswe European Super League, ryagombaga guhangana na UEFA Champions League ikundwa cyane i Burayi.

Ryaje kwamaganwa bikomeye bituma risubikwa, ndetse abayobozi b’amakipe babigizemo uruhare bahatirwa n’abafana gusaba imbabazi.

Abafana bakomeje kwamagana abaherwe ba nyir’ikipe
Binjiye mu kibuga ari benshi cyane
Bari bitwaje imiriro ku kibuga
Polisi ntabwo yabashije gukumira abafana bose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version