DRC: Amafaranga Ava Muri Cobalt N’Umulinga Arigiswa Kenshi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yategetse ko hakorwa igenzura ku mafaranga ava mu kohereza hanze umuringa (copper) na cobalt kuko hari amakuru inzego ze zifite yemeza ko anyerezwa kenshi.

Tshisekedi avuga ko hari imikorere idasobanutse no kunyereza imari nk’ibibangamira inyungu z’igihugu.

Igenzura rigamije kumenya amafaranga arigiswa n’imicungire mibi irangwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi ibyo nibyo byatumye ubuyobozi bukuru bwa DRC bwanzura ko habaho ubwo bugenzuzi.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yategetse ko hakorwa igenzura ryimbitse ku mafaranga ava mu kohereza amabuye y’agaciro hanze no ku mitungo ya Leta, agaragaza ko igenzura ryabyo ridahagije rituma igihugu kitungukira uko bikwiye ku musaruro mwinshi w’umuringa na cobalt cyohereza hanze.

Congo yohereje hanze hafi toni 955,000 z’umuringa hagati ya Mutarama na Werurwe 2026, uyu ukaba ari umusaruro muto ugereranyije na toni hafi 1,090,000 zari zoherejwe mu gihe nk’icyo umwaka ushize, nk’uko Reuters yabitangaje.

Tshisekedi yavuze ko Leta ihomba amafaranga bitewe n’imicungire idahagije, amasezerano y’ubufatanye adasobanutse neza ajyanye n’imitungo ya Leta mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kudasubiza mu gihugu amafaranga avuyemo no kunyereza imari binyuze mu gutumiza ibikoreshwa mu bucuruzi mu buryo bw’uburiganya.

Perezida yategetse ko mu minsi 30 hakorwa igenzura ryuzuye rigamije kumenya amafaranga atarishyurwa no kugaragaza ibibazo biri mu micungire y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Nta bisobanuro byatanzwe ku buryo iri genzura rizakorwa.

Congo ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bitanga cobalt n’umuringa, kandi ifite na lithium, zahabu na coltan byinshi, bigatuma iba igicumbi cy’aho ibihugu bihurira bishaka amabuye y’agaciro arimo n’ayo bita ‘amabuye y’ingenzi’: critical minerals.

Yitwa ay’ingenzi kuko akoreshwa mu nganda zikora imodoka z’amashanyarazi, telefoni, mudasobwa, ibyogajuru n’ibindi.

Guverinoma ya Congo yasinyanye amasezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bushinwa, mu gihe ibi bihugu bikomeye biri gushaka kubaka ububiko bw’amabuye y’agaciro y’ingenzi afasha mu iterambere ry’ingufu zisukuye n’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati cyohereje hanze toni zigera kuri miliyoni 3.4 z’umuringa mu 2025, zivuye kuri miliyoni 3.1 mu 2024, mu gihe cobalt yageze hafi kuri toni 220,000, nk’uko imibare yatanzwe mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Tshisekedi ku wa Gatanu, ariko igasohoka muri iki Cyumweru ibyemeza.

Tshisekedi yanategetse inzego bireba guhuza byuzuye imikorere ya gasutamo, inzego z’ibyambu, Banki nkuru n’amabanki y’ubucuruzi, avuga ko nta bicuruzwa by’amabuye y’agaciro byoherezwa cyangwa bitumizwa yo bikwiye gusigara bitanyuze mu murongo umwe ugenzurwa.

Ibyavuye mu igenzura rya mbere biteganyijwe kuzamenyekana bitarenze ku wa 15, Kamena, 2026 nk’uko inyandiko zibyemeza.

Congo, kiri mu bihugu bikennye cyane ku isi, iherutse gutangiza amavugurura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro agamije gukaza igenzura rya Leta kuri uru rwego kugira ngo yongere amafaranga yinjira.

Igenzura rya Leta ryagaragaje ko ibigo bikomeye bicukura amabuye y’agaciro byatangaje amafaranga ari munsi y’ayo byinjije agera kuri miliyari $16.8 hagati ya 2018 na 2023, bikaba byaragabanyije amafaranga yagombaga kugera kuri Leta n’abaturage.

Tshisekedi yanategetse kandi ko hakazwa ingamba zo kurwanya ubucukuzi butemewe, bukunze kuba burimo urugomo, harimo gufatira ibikoresho bikoreshwa mu buryo butemewe no gukurikirana mu mategeko ababugizemo uruhare.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *