Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amafoto: Akazi K’Abafundi Bari Gusenya Stade Amahoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Amafoto: Akazi K’Abafundi Bari Gusenya Stade Amahoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2022 4:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru y’uko Stade Amahoro izagurwa ikongererwa ubwiza n’ubuso yatangiye gutangazwa bwa mbere n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, mu mwaka wa 2018.

Muri Werurwe, 2022 nibwo ibyavuzwe mu mwaka wa 2018 byatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hari amakuru avuga ko hagati ya Werurwe na Mata, 2022 iriya sitade izagurwa, ibyavuzwe guhera mu mwaka wa 2018 bigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 000 bicaye neza.

Ubwo imirimo nyirizina yo gutangira gusenya iriya stade yatangira ga, ku ikubitiro habanje gusuzumwa niba inkingi ziyiteruye zikomeye bihagije kugira ngo hatazabaho guhubuka  bakubakira ku nkingi zamunzwe, ikazahitana abantu.

Stade Amahoro

Stade Amahoro yubatswe mu rubavu rw’indi nzu nini y’imikino yitwa Kigali Arena.

Hari n’amakuru avuga ko igice cyose iriya sitade iherereyemo, kizatunganywa kikaba icy’imikino itandukanye.

Kigali Arena yo yuzuye mu mwaka wa 2019.

Ikigo kizavugura Sitade ya Amahoro ni icy’abanya –Turikiya kitwa SUMA

Sitade Amahoro yuzuye mu mwaka wa 1986, ikaba yari isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 000 bicaye neza.

Yubatswe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa  China Civil Engineering Construction Corporation.

Hari umwe mu bagabo b’inararibonye witwa Callixte Karangwa  wabwiye Taarifa imirimo yo kubaka iyi Sitade yakurikiranirwaga hafi n’umugabo witwaga Kanamugire wakoraga muri Minisiteri y’urubyiruko, imikino n’amakoperative.

Amafoto Taarifa yabonye mu buryo bwayo yerekana ko hari inkingi zamaze gusenywa, ibyumba nabyo biba uko ndetse n’aho abantu bicara hatangiye kuvugururwa.

Babanje gukomeza inkingi z’ibyumba abantu biteruye aho abafana bazicara
Ni akazi bicugwa ko kazamara imyaka ibiri
Abafundi bakorera ikigo SUMA bari mu kazi
Buri wese mu kazi ke
Ni akazi gakorwa n’abantu benshi kandi bakorera hamwe
Ibitaka byavanywe ahari gusanwa
Imashini za rutura nizo ziri gukora akazi ko gusenya
Umwe mu miryango abafana binjiriramo
TAGGED:AbaturageAmahorofeaturedInzuStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Izahora Ifite Uruhare Mu Gucyemura Ibibazo Bireba Isi- Kagame
Next Article Louise Mushikiwabo Ari Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?