Amafoto: Gen Kabarebe Yasuye Ingabo Z’u Rwanda Muri Centrafrique

Kuri uyu wa Kane taliki 08, Kamena, 2023 nibwo Gen James Kabarebe yageze i Bangui muri Repubuliya ya Centrafrique kuganira n’ingabo z’u Rwanda ziba yo.

Ni uruzinduko rw’iminsi itatu.

Gen Kabarebe asanzwe ari umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano.

Yabonanye n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN n’iziriyo ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Abasirikare baje kumva ubutumwa yari abazaniye, bose bari bambaye imyenda  y’urugamba.

Uretse ubayoboye, abandi bose bari bafite imbunda, bambaye ibirinda igituza n’umutwe( bullet proofs na helmets).

Gen Kabarebe yagiye i Bangui mu gihe Perezida wa Centrafrique nawe ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Yaraye yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, baganira ku mikoranire y’ibihugu byombi cyane cyane ku ngingo y’umutekano.

Yakiriwe n’abayobozi ba ziriya ngabo. Yari aherejwe na Brig Gen Ngiruwonsanga Jean Baptiste ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ngabo z’u Rwanda
Gen Kabarebe yabafashije gushyiraho ka moral
Agenzura uko ingabo zihagaze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version