Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu Nama idasanzwe yahuje Abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabereye Dar es Salaam usaba ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuganira na M23.
Ni umwanzuro uvuga ko bikwiye ko umutwe wa M23 ugira uruhare mu biganiro bihujwe hamwe ibya Luanda ni ibya Nairobi .
Iyo myanzuro yose hamwe ni iyi ikurikira:
Iyi nama ya SADC na EAC yiga ku mutekano muke wa Congo yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025, yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa DRCongo gihangayikishije kuko birimo n’ibikorwa byibasira ikiremwamuntu cyane cyane abagore n’abana.
Yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima mu ntambara igisirikare cya Leta gihanyemo na M23 usabira abakomerekeyemo kuzakira vuba.
Abayitabiriye banenze ibikorwa byo kwigaragambya byakorewe Ambasade i Kinshasa bibamo n’urugomo rwakorewe abagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Congo barimo na MONUSCO n’abandi, inenga leta ya Congo kuba itararinze abaturage bayo.
Impande zihanganye muri Congo zasabwe guhagarika imirwano “ ako kanya ndetse hakarebwa uko Goma n’ibindi bice biyikikije byabona umutekano kandi ikibuga cy’indege cya Goma kigafungurwa.”
Umwanzuro wa 14 w’iyi nama usaba ko “ Umutwe wa M23 uza mu biganiro bya Nairobi na Luanda .”
Abakuru b’ibihugu basabye kandi ko “ hanozwa umugambi wo gusenya inyeshyamba za FDRL kandi u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.”
Iriya nama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu b’’u Rwanda, Tanzania, Uganda ,Kenya na Somalia naho u Burundi na Congo boherejeyo intumwa.
Muri SADC yitabiriwe na Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Zambia, ibindi bihugu byohereza intumwa.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na Evaliste Ndayishimiye ntibayitabiriye mu buryo bw’imbonankubone.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Tshisekedi ari bwemere ibyo yasabwe ngo yicare aganire na M23.
Mu buryo bwinshi n’ahantu hatandukanye, yarahiye ko atazicara ngo aganire nayo, ubu hakaba hibazwa niba noneho ari buve ku izima bakaganira.
Iyi ngingo iri mu zizagarukwaho mu makuru ari mu gihe gito kiri imbere…