Amafoto: Gen Mubarakh Muganga Yakiriye Abasirikare Bakuru Ba Nigeria

Guhera tariki 12 kugeza tariki 19, Kamena, 2021 itsinda ry’abasirikare bo muri Nigeria bayobowe na Brigadier General Aniedi Edet bari mu Rwanda mu ruzinduko shuri. Kuri uyu wa Kabiri bahuye na Lieuftenant General Mubarakh Muganga uyoboza ingabo z’u Rwand zirwanira ku butaka baganira imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Edet yavuze ko muri iki gihe hari amatsinda y’ingabo za Nigeria yasuye ibihugu bitandukanye ariko ko itsinda rye[rya karindwi] ryahisemo kuza mu Rwanda kugira ngo rirebe uko ingabo zarwo zikoresha ikoranabuhanga mu kuvura abarwanyi bityo rigire amasomo ribikuramo.

Yagize ati: “ U Rwanda ni igihugu gikorana na Nigeria muri byinshi. Hari gahunda duhururiyeho mu guhana imyitozo igenewe abasirikare bakuru kandi ubu bufatanye bumaze igihe.”

Bagiranye ibiganiro

Itsinda rye rikigera mu Rwanda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

- Advertisement -

Barateganya kuzasura Minisiteri y’ubuzima, bagasura ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga, Rwanda Information Society Authority (RISA), Koperative Zigama CSS, Military Medical Insurance, ibitaro bikuru bya gisirikare by’u Rwanda( Rwanda Military Hospital, Ingoro y’Amateka yo kubohora u Rwanda, Ingoro ndangamurage y’i Huye n’izindi nzego za Leta y’u Rwanda.

Gen Edet na Gen Muganga
Nigeria hari impano yahaye RDF
Ifoto rusange
Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi

Photos@RDF

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version