Amafoto: Gupimira Abaturage Mu Tugari, Min Gatabazi Yagiye Muri Kicukiro

Mu rwego rwo kureba uko igikorwa cyo gupima uko ubwandu buhagaze mu batuye utugari tw’imirenge yose ya Kigali kiri kugenda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi yagiye mu Kagari ka Rukatsa, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Mugenzi we w’ubuzima Dr Daniel Ngamije aherutse kubwira itangazamakuru ko abantu bazapimwa bazaba bagize 15% by’abantu bose batuye akagari, kandi bazaba bafite guhera ku myaka 18 y’amavuko kuzamura.

Dr  Ngamije icyo gihe yavuze ko abagize umuryango runaka uzatombozwa ukamenyeshwa ko ugomba kujya gupimwa, bagomba kuzabyitabira kandi abizeza ko bazapimwa ubwandu bwa kiriya cyorezo ku buntu.

Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko umuntu wese utuye akagari runaka wahawe agapapuro kamumenyesha ko ari mu bazapimwa agomba kwihutira kugera kuri site y’Akagari atuyemo, agapimwa.

- Kwmamaza -

Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani mu turere 30 tw’u Rwanda bashyizwe muri Guma mu rugo.

Ni nyuma y’uko ubwandu bwiyongereye cyane, bigatuma hari Abanyarwanda benshi bapfa abandi bakaba barembye.

Minisitiri Gatabazi yagiye kureba uko abatuye Akagari ka Rukatsa mu murenge wa Kicukiro hafi y’Ibiro by’Akarere bipimisha
Barafatwa ibipimo byo mu zuru
Ni uburyo bukorwa byihuse, umuntu agatahana igisubizo
Hagomba gupimwa 15% by’abatuye Akagari bose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version