Urukingo Pfizer ‘Rufite Ubushobozi Buke’ Kuri COVID-19 Ya Delta

Guverinoma ya Israel iherutse guterana yibaza niba abatuye Isi batagombye kubanza gutekereza kabiri mbere yo gukingiza abaturage babo urukingo rwa Pfizer-BioNTech. Ni igitekezo cyazamuwe nyuma yo kubona ko abaturage bayo bari barakingiwe COVID-19 hakoreshejwe urukingo Pfizer-BioNTech bari kwandura ubwoko bushya bwayo bwiswe Delta.

Israel nicyo gihugu cya mbere ku isi cyakingiye abaturage bacyo benshi ku kigero cya 61% gikoresheje urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

Kubera ubwinshi bw’abaturage bayo baherutse kwandura, byabaye ngombwa ko Minisitiri w’Intebe Naftali Bennett atumiza Inama idasanzwe ya Guverinoma kugira ngo barebere hamwe icyakorwa.

Inama yabahurije mu Biro bya Minisitiri w’Intebe biri ahitwa Kirya i Tel Aviv.

- Advertisement -

Ubu muri Israel ubwandu buri kuzamuka ku kigero cya 1.52%, ubu bukaba ari ubwandu bunini buhagaragaye ugereranyije n’uko byari bimeze guhera muri Werurwe, 2021.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Bennett avuga ko urukingo Pfizer rutagombye kwizerwa ko rukumira Delta nk’uko abantu babicyekaga

Minisitiri Bennett avuga ko ikibazo abakora mu buzima babonye ari uko ubushobozi bwa ruriya rukingo mu kuzamurira umuntu ubudahangarwa buri hasi y’ubwo abantu barukekeraga.

Ati:” “ Mu by’ukuri ntituzi neza ubushobozi nyabwo bw’uru rukingo, ariko uko bigaragara buri hasi y’ubwo twarucyecyeraga. Kandi si hano gusa n’ahandi ku isi ni uko.”

Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiswe Delta abahanga bo mu Buhinde babwise ko bwihinduranya mu buryo bubiri  butandukanye.

Ubwo buryo babuhaye amazina ari yo: L452R na E484Q.

L452R ni uburyo Delta yihinduranya busa n’ubwo ubundi bwigeze kwitirirwa California mu gihe uburyo E484Q bwo busa n’ubundi bwigeze kugaragara muri Brazil no muri Afurika y’Epfo.

Ubu buryo bwombi buherereye muri za proteins z’iriya virus k’uburyo buyifasha kwinjira no kuzahaza umuntu mu buryo bwihuse.

Minisitiri Bennett avuga ko n’ikimenyimenyi no mu Bwongereza na Amerika ahakoreshejwe ruriya rukingo cyane n’aho hari ikibazo cy’ubwiyongere bwa COVID-19 y’ubwoko bwa Delta.

Imibare yerekanywe n’ibitaro bya Johns Hopkins igasesengurwa na Dailymail.com yerekana ko buri Ntara mu zigize Amerika ifite umubare runaka wazamutse w’abanduye kandi bari barikingije Pfizer-BioNTech.

Ubu COVID-19 iri ku bwihindurize bwa kane bita Delta

Igikomeye kurushaho ni uko imibare ituruka muri Leta 40 ziri mu Leta zose 50 zigize Amerika ubwandu bwazamutseho 50%, ahibasiwe cyane hakaba ari muri  Arkansas, Louisiana na Missouri.

Ku munsi muri Amerika handura abantu batari mu nsi ya 50 000.

Ese Mu Rwanda abakingijwe uru rukingo bo bihagaze bite?

Iki kibazo twagerageje kukibaza abayobozi mu rwego rw’ubuzima barimo na Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije ariko adusubiza ko atwaye imodoka.

Mu Rwanda hari abakingijwe urukingo rwa Pfizer. Ese bo ubwandu bwa Delta buhagaze bute?

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version