Abarinzi ba Pariki y’Akagera bafite imbwa zatojwe mu gukumira no kwirukana ba rushimusi bayigabiza bashaka inyamaswa ngo bazirye, izo batariye bazikureho amahembe cyangwa impu zo kugurisha mu bakire bashoboka bose.
Ku rubuga rw’iyi pariki hagaragaraho amafoto y’izo mbwa zatojwe kubatahura no kubahiga igihe cyose bibaye ngombwa ko zibikoreshwa na ba shebuja.
Zikoreshwa mu bikorwa byo gucungira umutekano inyamaswa ziba muri iki cyanya gikomye.
Ni imbwa z’ingirakamaro kuko zibuza abo bantu kwangiza urusobe rw’ibinyabizima bityo inyamaswa zo muri iyi pariki zigatekana.
Izo mbwa ziganjemo izifite ibara ry’uruvuzo, iri rikaba ibara ryiza ahantu nko muri pariki kuko rifasha imbwa kwirinda ko abo bantu bazibonera kure.
Iyo ziri mu mukenke w’iri shyamba ziba zenda gusa nawo ku buryo bizifasha mu gukora akazi kaze neza mu rugero runaka.
Zimenya aho abo barushimusi binjiriye n’aho bajya basohokera bityo kubabuza kwinjira cyangwa se gusohoka badafashwe bikorohera abarinzi ba pariki.
Amafoto: Ngabo Prince